Umusifuzi Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri niwe wahawe kuzayobora umukino wa Derby ya APR Fc na Rayon Sports utegerejwe na benshi Tariki ya 9 Werurwe 2025 kuri stade amahoro.
Uyu mukino witezweho ko izawutsinda izashimangira umwanya wa mbere muri Shampiyona ya 2024/2025 .
Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba Karangwa Justin nk’Umusifuzi wa mbere wungirije.
Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Ngabonziza Jean Paul azaba ari Umusifuzi wa Kane.
Kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake ni 3000 Frw, 5,000 Frw, 30.000 Frw, 50,000 Frw, 100.000 Frw na miliyoni 1 Frw