BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Dec 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Utuntu n'utundi > Yakatiwe gufungwa amezi abiri azira umubyibuho w’imbwa ye ukabije

Yakatiwe gufungwa amezi abiri azira umubyibuho w’imbwa ye ukabije

sam
Last updated: November 14, 2024 7:54 am
sam
Share
SHARE

Umugore wo muri Nouvelle-Zelande, yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi abiri muri gereza nk’igihano cy’uko yagaburiye imbwa ye cyane kugeza ubwo yishwe n’ibibazo biterwa n’umubyibuho ukabije.

Mu gihe Polisi yari mu mukwabu mu rugo rw’uwo mugore, ngo yahasanze imbwa nyinshi harimo n’iyo yari ifite umubyivuho ukabije, zose ihita izivana mu rugo rwe irazitwara.

Abo baje gutabara iyo mbwa, ngo bagize agahinda cyane ko kureba ibibazo yari ifite, kuko yagenze metero 10 gusa, mu gihe Polisi itegereje imodoka yo kuyitwaramo, muri izo metero 10 yari imaze guhagarara inshuro eshatu, kugira ngo iruhuke, kuko amaguru n’amaboko byayo byasaga n’ibihita byihina ikananirwa kugenda kubera ibiro byinshi.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko Todd Westwood, umuyobozi mukuru w’ikigo cya SPCA, yavuze ko bwari ubwa mbere babonye imbwa ifite ibiro byinshi kuri urwo rwego, kandi ko byagaragaraga ko ivunika cyane kubera ibiro byinshi yari yikoreye.

Mu gihe iyo mbwa yari igeze mu kigo cya SPCA yarapimwe basanga ifite ibiro 53.7, umuganga w’amatungo atangira kuyipima kugira ngo yumve uko umutima wayo utera kuko ngo yari ifite ibinure byinshi mu mitsi itembereza amaraso.

Inzara zayo ngo zari zarabaye ndende cyane, amaso yararwaye ndetse n’uruhu rwayo rwarangiritse cyane cyane ku ruhande ku iryamira. Umuganga wavuraga iyo mbwa yavuze ko yahumekaga bigoranye, ikagorwa no kugenda ndetse igahorana umunaniro.

Nyuma yo kubona ibibazo byose iyo mbwa yari ifite kandi hari n’ibimenyetso bibihamya, umugore wari woroye iyo mbwa yahanishijwe n’urukiko gufungwa amezi abiri muri gereza, agatanga n’ihazabu y’Amarandi 13,000 yo muri Nouvelle-Zelande (R13,000) ni ukuvuga Amadolari y’Amerika asaga 7.870, ndetse akazamara n’umwaka wose atongeye korora imbwa mu rugo rwe.

Uwo wari woroye iyo mbwa, ngo yavuze ko yayigaburiraga inyama z’inkoko umunani cyangwa icumi ku munsi, akongeraho na biswi zagenewe imbwa, ariko yemeje ko atajyaga afata umwanya ngo ayikoreshe imyitozo ngororamubiri cyangwa se ngo ayitembereze hanze y’urugo.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarwanyi ba M23 bageze mu bilometero 30 basatira umujyi wa Uvira 

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye…

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

Umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho watangaje ko uherutse guhanura kajugujugu yari itwawe…

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Utuntu n'utundi

Kenya: Umugabo yataye umugeni mu birori by’ubukwe bwabo ariruka

2 Min Read
Utuntu n'utundi

Abana bararwaye rubura gica nyuma yo kurya ibiryo ku ishuri byabonetsemo inzoka yapfuye

2 Min Read
Utuntu n'utundi

KENYA : Umupasiteri yakomerekeje abagore babiri arimo kubakuramo amadayimoni.

3 Min Read
Utuntu n'utundi

Brazili : Inka yishe umugabo washatse kuyifata ku ngufu.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?