Umugabo wo mu Bushinwa yasabye gatanya n’umugore we, nyuma yo kubyara umwana wirabura nyamara avuga ko nta na rimwe aragera muri Afurika ndetse ko nta n’umugabo w’umwirabura n’umwe azi mu buzima bwe.
Uwo mugore yavuze ko umunsi yabyayeho umwana we w’umuhungu nubwo yabyaye bamubaze, wari umunsi w’umunezero kurusha indi yose yabayeho mu buzima bwe, ariko mu kanya gato ihinduka nk’ijoro ridacya kubera umugabo we.
Umugabo akigera kwa muganga aho umugore we yabyariye, ngo yanze guterura umwana, ahubwo abwira umugore we ko agomba gukoresha ikizamini cyo kwa muganga kigamije kwerekana Se w’umwana, kuko we atakwizera ko ari we wamubyaye bitewe n’ibara ry’uruhu rwe rwirabura yavukanye.
Ikinyamakuru China Times cyandikirwa aho mu Bushinwa, cyatangaje ko uwo mugore w’imyaka 30 y’amavuko atuye mu mujyi wa Shanghai, kuri ubu afite ikibazo gikomeye cyo gushaka icyo yakora ngo urugo rwe ntirusenyuke kuko umugabo we yatangiye inzira zo gusaba gatanya, amushinja ko yamuciye inyuma akabyarana n’umwirabura, mu gihe umugore we avuga ko nta mugabo w’umwirabura aziranye nawe ndetse ko atanagera muri Afurika na rimwe, ndetse nawe akaba yuzuwe n’urujijo yibaza uko byagenze ngo abyare umwirabura.