BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Utuntu n'utundi > Nigeria : Abarimo pasiteri batawe muri yombi bazira kugurisha uruhinja

Nigeria : Abarimo pasiteri batawe muri yombi bazira kugurisha uruhinja

sam
Last updated: July 29, 2024 8:17 am
sam
Share
SHARE

Ku wa 27 Nyakanga 2024 , Polisi ya Nigeria yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu 4 barimo n’umupasiteri bakekwaho kugurisha uruhinja rw’amezi 2.

Umuvugizi wa polisi i Lagos SP Benjamin Hundeyin, yatangaje  ko abashinzwe iperereza kuri sitasiyo ya Oko-oba bamaze guta muri yombi abakekwa ndetse ko iperereza rigikomeje.

Amakuru aravuga ko umwe mu bakoze ubwo bujura yaje agafata umwana nyina atabizi, hanyuma akamujyana ahantu hatazwi mu rwego rwo kumugurisha rwihishwa nk’uko byaje gutahurwa n’abakoze iperereza. Icyo gihe hari tariki 11 Nyakanga 2024.

Umwe mu bakekwa kugira uruhare muri ubu bujura  witwa Gloria ndetse anemera  ko yagurishije umwana  amafaranga yaho ibihumbi 500. Yanemeje ko uwo yamugurushijeho ari Pasiteri Peter.

Pasiteri Peter na we yaje gufatirwa mu mujyi wa Ikenne aho yasobanuye ko umwana yamugurishije akabakaba miliyoni 1.4. Pasiteri yahise avuga ko uwitwa Loretta ari we wamuguze. Bidatinze uyu Loretta yahise atabwa muri yombi anemera ko yamutanze bakamuha asaga miliyoni 2.3.

Mu baguze uyu mwana banyuma bakekwa harimo uwitwa James na madamu we bafatiwe mu birori byo kwita izina uyu mwana bivugwa ko baguze magendu.

Biteganyijwe ko abatawe muri yombi bose baza kugezwa imbere y’ubutabera bakanaburanishwa nyuma y’iperereza rigikomeje gukorwa.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Herekanywe Amashusho Ashinja Kabila Ubugambanyi

Ubwo humvwaga ubuhamya bw’ubushinjacyaha ku birego bwareze Joseph Kabila, urukiko rwasabye ko…

Abarimu ibihumbi 26 bari mu burezi ntibabwize_REB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi…

Imirimo yakorwaga na BDF yimuriwe muri BRD

Guverinoma y'u Rwanda yimuriye muri Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) inshingano z'Ikigega…

ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahuriye mu nama ya…

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Utuntu n'utundi

Kenya: Umugabo yataye umugeni mu birori by’ubukwe bwabo ariruka

2 Min Read
Utuntu n'utundi

Abana bararwaye rubura gica nyuma yo kurya ibiryo ku ishuri byabonetsemo inzoka yapfuye

2 Min Read
Utuntu n'utundi

KENYA : Umupasiteri yakomerekeje abagore babiri arimo kubakuramo amadayimoni.

3 Min Read
Utuntu n'utundi

Brazili : Inka yishe umugabo washatse kuyifata ku ngufu.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?