BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > Minisitiri w’Ingabo Marizamunda yagaragaje ko isomo Abanyarwanda bakuye mu mateka ya Jenoside amahanga ntacyo ari kuryigiraho

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda yagaragaje ko isomo Abanyarwanda bakuye mu mateka ya Jenoside amahanga ntacyo ari kuryigiraho

Patrick Maisha
Last updated: May 22, 2024 3:41 pm
Patrick Maisha
Share
SHARE

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yagaragaje ko isomo Abanyarwanda bakuye mu mateka hari abanyamahanga benshi batararifata. Yabivuze mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, muri Kigali Convention Centre, mu nama ya 11 ngarukamwaka yiga ku mutekano (National Security Symposium) ihuriza hamwe inzego zitandukanye z’umutekano zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo hirya no hino muri Afurika.

Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda,  yagaragaje ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko aya mateka ashimangira ko Abanyarwanda bakuyemo isomo rikomeye, n’ubwo ibimenyetso bihari bigaragaza ko Isi ntacyo yayigiyemo kuko hirya no hino ku Isi hakigaragara ibibazo by’umutekano muke.

Marizamunda, yagaragaje  kandi ko Isi yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo  bikomeje kubangamira amahoro n’umutekano.

Yagize ati: “Ibi bibazo birimo iterabwoba, kujya mu mitwe y’iterabwoba ku rubyiruko, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi biterwa n’imiyoborere mibi, imihindagurikire y’ibihe, inzara n’ibindi.”

Umuhango wo gutangiza iyi nama y’iminsi itatu witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubaraka Muganga n’abandi.

Iyi inama kandi  yitabiriwe n’abagera kuri 590 baturutse mu bihugu bisaga 50.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

Fizi: Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo bane bahasiga ubuzima

1 Min Read
Umutekano

Gen Tshiwewe na bagenzi be babiri baba birukanwe mu gisirikare cya RDC?

1 Min Read
Umutekano

DRC: FARDC yongeye kwica agahenge ikoresheje Drones muri Walikare na Masisi

1 Min Read
Umutekano

Rutshuru: Wazalendo zagabye ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Tongo

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?