BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > RIB yataye muri yombi abantu 10 barimo umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo,

RIB yataye muri yombi abantu 10 barimo umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo,

Patrick Maisha
Last updated: May 22, 2024 8:20 am
Patrick Maisha
Share
SHARE


Mu ijoro ryo ku wa 21 Gicurasi 2024, urwego rw’ubugenzacyaha rwashimangiye amakuru y’uko rwataye muri yombi abantu 10 n’abafatanyacyaha babo bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba indonke abantu bafite ababo bafunzwe kungira ngo bafungurwe .

Abatawe muri yombi barimo umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama, umugenzacyaha, umuhesha w’Inkiko w’Umwuga n’abafatanyacyaha babo.

Aba bakurikiranyweho gukorana n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abafite ababo bafunzwe kugira ngo barekurwe.

RIB yemeje kandi ko yanataye muri yombi abaturage 2 bafite ababo bafunze aribo Iradukunda Diane na Vicent Seroza.

Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko abatawe muri yombi ko byavuye mu iperereza ryari rimaze igihe rikorwa ku cyaha bacyekwaho cyo gusaba no kwakira indonke .

Aba batawe muri yombi tariki 16 Gicurasi 2024. Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za RIB zirimo Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko ndetse na Remera mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirinzwe ubushinjacyaha.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yafashwe agiye kwaka serivise za leta

3 Min Read
Ubutabera

Kinshasa :Umusirikare ushinjwa gusomana n’umukunziwe yambaye impuzankano yakatiwe

1 Min Read
Ubutabera

Kigali: Umuvugabutumwa wagaragaye asaba abakiristu imitungo kugira ngo bakubirwe kenshi yatawe muri yombi

2 Min Read
Ubutabera

Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afungiwe ruswa yagizwe umwere 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?