BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

sam
Last updated: June 30, 2025 9:15 am
sam
Share
SHARE

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga ubwo yari kumwe na bagenzi be mu bwato bwakoze impanuka bukarohama.

Uyu musore witwa Niyonshuti Michel yarohamye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, umurambo we uboneka kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025.

Umubiri we wabonetse nyuma yuko inzego z’ibanze ziyambaje Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu mazi.

Iboneka ry’uyu murambo, ryemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald wavuze ko Polisi yiyambajwe kuri iki Cyumweru.

Yagize ati “Igikorwa cyo kuvana umurambo wa Niyonshuti mu mazi cyamaze isaha irenga.”

Niyonshuti Michel wari urangije umwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, yarohamye ku wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025 mu masaha y’umugoroba yari mu bwato bwari bufite ikibazo.

Gitifu Nsengimana Oswald avuga ko muri uwo mugoroba nyakwigendera yari kumwe na bagenzi be babiri ubwo bari bavuye mu gice cyo mu Murenge wa Nyamabuye bashaka kwerecyeza mu cyo mu Murenge wa Shyogwe, bagasanga mugenzi wabo wari ufite ubwato buto, bakamusaba kubambutsa.

Yagize ati “Uwo musore witwa Iradukunda yari afite ubwato butoya bw’igiti bwasadutse abashyiramo, bageze hagati bararohama.”

Abandi batatu babashije kuvamo ariko nyakwigendera biranga, ndetse kuva muri uwo mugoroba hatangira ibikorwa byo kumushakisha kugeza kuri iki Cyumweru ubwo hiyambazwaga Polisi, yaje kubona umurambo we ugahita ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.

Ni mu gihe umusore wari utwaye ubu bwato we, yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Nyamabuye.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abantu bose kwirinda kujya kuri iki cyuzi cya Rugeramigozi dore ko hari n’abakunze kujya kuhiyahurira, asaba byumwihariko ababyeyi kujya babuza abana babo kuhegera

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RDF yakoze impinduka ku birango by’impuzankano zayo

1 Min Read
Mu Rwanda

Dr Gasore yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibikomoka kuri petoroli

2 Min Read
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi yafashe abakekwaho kwiba amatungo babanje kuyaha imiti ayica

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri barenga 220 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza mu mashuri abanza

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?