BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Umujyi wa Kigali wiyemeje guca akajagari k’imyubakire muri gahunda yo kubaka amazu agezweho

Umujyi wa Kigali wiyemeje guca akajagari k’imyubakire muri gahunda yo kubaka amazu agezweho

sam
Last updated: June 25, 2025 6:52 am
sam
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwatangiye gahunda yo guca utujagari turi muri uyu mujyi hubakwa amazu agezweho hirya no hino  azatuzwamo abaturage mu rwego rwo kugira umujyi utekanye kandi usa neza .

Ni ibyatangarijwe mu Nteko y’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025. Iyi nteko yitabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu, igamije kurebera hamwe ibimaze kugerwaho mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’umujyi, imbogamizi zikigaragara ndetse n’ingamba zo kuzikemura.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ubwo yasobanuraga iby’iyi gahunda yo guca utujagari muri uyu mujyi yavuze ko hatangijwe gahunda yo guhuza ubaka ku bikorwaremezo no kubaka amacumbi y’abaturage batimuwe aho hantu ngo bajye gutura ahandi.

Mu byaganiriweho, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko hari umushinga wa RUDP II wo kuvugurura imiturire y’utujagari, aho ku ikubitiro hazubakwa umushinga wa Ramba Hills uzaba uherereye Kacyiru. Uzaba ugizwe n’inyubako ebyiri zigeretse zegeranye, imwe izaba ifite amagorofa 26 indi 24. Imwe izaba igizwe n’inyubako zagenewe ibiro indi ari inzu zo kubamo (apartments).

Muri uyu mushinga kandi hazubakwa inzu 160 zizaba ziherereye muri Vision City, ibizatuma umusozi wose uba uriho inzu zijyanye n’icyerekezo ndetse zigaragaza isura nziza y’Akarere ka Gasabo.

Umujyi wa Kigali wagaragaje kandi ko hazubakwa inzu 680 i Nyabisindu zizatuzwamo abaturage mu rwego rwo gukomeza kurwanya akajagari.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko kugira ngo bagere ku ntego bifuza hakenewe kubanza guteza imbere ubukungu butajegajega, asaba buri wese kubigiramo uruhare.

Ati “Umujyi wa Kigali, kugira ngo tugire icyo tugeraho, tugomba kubanza tugateza imbere ubukungu bwacu butajegajega, nk’abayobozi twese dukomeze dufatanye kugira ngo twubake umujyi utekanye muri Afurika.”

Dusengiyumva yakomeje avuga ko ibimaze kugerwaho ari byinshi ariko bagifite urugendo cyane cyane mu bijyanye no kuvugurura imiturire idatunganyijwe nk’utujagari.

Ati “Tumaze kugera kuri byinshi cyane, hari imishinga ijyanye n’ibikorwaremezo turi gukoraho cyane cyane iyo kuvugurura imituririre y’utujagari. Twahereye mu mudugudu wa Mpazi tuhubaka inzu zigamije guhindura imibereho y’abaturage bahatuye, ubu turi gukora muri Nyabisindu, mu minsi iri imbere tuzagera Gatenga, Kimihurura, n’ahandi henshi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yashimye ibikorwa byakozwe n’Umujyi wa Kigali mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze guhindura imyumvire y’abo bayobora.

Ati “Turasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufasha abo bayobora mu guhindura imyumvire no gutanga amakuru cyane cyane ku kwirinda gutura mu kajagari ahubwo bagatura ahabugenewe ndetse bafite n’ibyangombwa.”

Dr. Patrice yongeyeho ko guteza imbere Umujyi bikwiye kujyana no gutanga serivisi nziza ku baturage, bikajyana n’ubuzima bwiza ndetse n’umutekano.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 uzatangira muri Nyakanga, biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzakoresha arenga miliyari 251 Frw, azifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kunoza imyubakire mu duce dutandukanye tw’Umujyi ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abatuye mu kajagari.

 

 

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RDF yakoze impinduka ku birango by’impuzankano zayo

1 Min Read
Mu Rwanda

Dr Gasore yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibikomoka kuri petoroli

2 Min Read
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi yafashe abakekwaho kwiba amatungo babanje kuyaha imiti ayica

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri barenga 220 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza mu mashuri abanza

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?