Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko yahagaritse amasezerano yo guhanahana na Suède amakuru y’impanuka z’ibikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire.
Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin, tariki ya 24 Kamena 2025 yashyize umukono ku cyemezo cyo guhagarika aya masezerano, ashinja Suède kurenga ku ihame ryo kutabogama, ikinjira mu muryango NATO mu mwaka ushize.
Ibi bisobanuro byashimangiwe na Ambasaderi w’u Burusiya muri Suède, Sergey Belyaev, wagize ati “Ibikorwa bya Stockholm bigaragaza ko Suède yatakaje sitati yayo yose yo kutabogama, iri guhinduka urufatiro mu ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi ya gisirikare ya NATO.”
Mu 1988 ni bwo Suède na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (USSR) byagiranye aya masezerano, hagamije kurengera ubuzima bw’abafite ibyago byo kwangizwa n’impanuka z’ingufu za nucléaire mu gihe ibikorwaremezo zitunganyirizwamo byabamo impanuka.
Aya masezerano yasinywe nyuma y’aho abashakashatsi bo muri Suède mu 1986 bagaragaje ko ingaruka z’impanuka y’uruganda rutunganyirizwamo izi ngufu rwa Chernobyl muri Ukraine zishobora kugera no ku batuye mu bindi bihugu nka USSR.
USSR yasenyutse mu 1991, u Burusiya bwiyemeza gukomeza imishinga n’amasezerano iri huriro ryari rifite. Hashingiwe kuri iyi mpamvu, amasezerano na Suède yo guhererekanya amakuru ku mpanuka zibera ku bikorwaremezo bya nucléaire yakomeje kugira agaciro.
Umwuka mubi hagati y’u Burusiya na Suède watangiye gututumba ubwo bwatangizaga intambara muri Ukraine muri Gashyantare 2022, kuko bwashinje Suède gufasha iki gihugu kiyobowe na Volodymyr Zelensky.
Kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine, Suède imaze guha Ukraine inkunga ya miliyari 10 z’Amadolari yiganjemo iyo mu rwego rwa gisirikare.