BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > UBurusiya bwahagaritse amasezerano y’ibya nucléaire bwari bufitanye na Suède

UBurusiya bwahagaritse amasezerano y’ibya nucléaire bwari bufitanye na Suède

sam
Last updated: June 30, 2025 9:52 am
sam
Share
SHARE

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko yahagaritse amasezerano yo guhanahana na Suède amakuru y’impanuka z’ibikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire.

Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin, tariki ya 24 Kamena 2025 yashyize umukono ku cyemezo cyo guhagarika aya masezerano, ashinja Suède kurenga ku ihame ryo kutabogama, ikinjira mu muryango NATO mu mwaka ushize.

Ibi bisobanuro byashimangiwe na Ambasaderi w’u Burusiya muri Suède, Sergey Belyaev, wagize ati “Ibikorwa bya Stockholm bigaragaza ko Suède yatakaje sitati yayo yose yo kutabogama, iri guhinduka urufatiro mu ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi ya gisirikare ya NATO.”

Mu 1988 ni bwo Suède na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (USSR) byagiranye aya masezerano, hagamije kurengera ubuzima bw’abafite ibyago byo kwangizwa n’impanuka z’ingufu za nucléaire mu gihe ibikorwaremezo zitunganyirizwamo byabamo impanuka.

Aya masezerano yasinywe nyuma y’aho abashakashatsi bo muri Suède mu 1986 bagaragaje ko ingaruka z’impanuka y’uruganda rutunganyirizwamo izi ngufu rwa Chernobyl muri Ukraine zishobora kugera no ku batuye mu bindi bihugu nka USSR.

USSR yasenyutse mu 1991, u Burusiya bwiyemeza gukomeza imishinga n’amasezerano iri huriro ryari rifite. Hashingiwe kuri iyi mpamvu, amasezerano na Suède yo guhererekanya amakuru ku mpanuka zibera ku bikorwaremezo bya nucléaire yakomeje kugira agaciro.

Umwuka mubi hagati y’u Burusiya na Suède watangiye gututumba ubwo bwatangizaga intambara muri Ukraine muri Gashyantare 2022, kuko bwashinje Suède gufasha iki gihugu kiyobowe na Volodymyr Zelensky.

Kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine, Suède imaze guha Ukraine inkunga ya miliyari 10 z’Amadolari yiganjemo iyo mu rwego rwa gisirikare.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Tanzania: Minisitiri w’Intebe yavuye mu baziyamamariza ubudepite

1 Min Read
Mu mahanga

Baltasar waciye agahigo ko kuryamana n’bagore barenga 400 yakatiwe imyaka 18 y’igifungo

2 Min Read
Mu mahanga

Ubuzima bushaririye bw’Abagore bo muri RDC batewe inda n’abasirikare ba ONU

3 Min Read
Mu mahanga

Somalia: Indege y’ingabo za Uganda yahanutse

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?