Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo avuga kuri mugenzi we Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo.
Uyu munyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA uzwi mu biganiro bya siporo, aherutse kugaragara mu mashusho avuga kuri uyu mugenzi we Lorenzo na we ukora ibiganiro bya siporo.
Muri ayo mashusho, Rugaju wumvikagamo nk’ufite umujinya, yavugaga ko hari ibyo apafa n’uyu Lorenzo bahoze bakorana muri RBA, birimo ibyo yamuvuzeho ubwo yafungwaga.
Muri ubu butumwa, Rugaju hari aho agira ati “Mfungwa yari azi ko nzaheramo [yavugaga Lorenzo], ndagaruka. Arakomeza, ndihanangiriza ndasaba ndavuga nti ‘rekeraho’. Hari ukuntu umuntu agenda ukabona arakabije. Rimwe ukaba wamusubiza ngo atuze. Gore Gore ni umuntu ugoye, ameze nka wa mubu utumva, rimwe bisaba ko umureka.”
Rugaju wakoreshaga imvugo ziremereye, muri ubwo butumwa, hari aho yavuze ko mugenzi we Lorenzo bafite ikindi bapfa kijyanye n’ibyo yamwatse ngo babe inshuti akabyanga.
Intandaro y’ibi yabaye isezera ry’Umunyamakuru Ngabo Roben wasezeye ku mwanya w’umukozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Rayon Sports, aho Rugaju yavugaga ko Lorenzo ari we ubiri inyuma, kuko ngo yahigiye kuzajya agenda ku nshuti ze kubera ibyo yanze ko bakorana.
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026, uyu munyamakuru Rugaju Reagan yanditse ubutumwa, asaba imbabazi kubera ibyo yatangaje kuri mugenzi we.
Yagize ati “Muraho! niseguye ku mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga! Mu by’ukuri nabitewe n’uburakari bw’ibinyoma byari bimaze igihe bimvugwaho! Uwo muntu si we ndiwe! I really apologize [nsabye imbabazi] kuri buri wese wababajwe na reaction nakoze Kandi ntibizongera! Amahoro.”
Bamwe mu bagize ibyo bavuga ku byari byatangajwe na Rugaju Reagan bari bamugaye kubera umujinya yumvikagamo yikoma mugenzi we Lorenzo.
