BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > RIB yemeje ko yafunze Ingabire Victoie

RIB yemeje ko yafunze Ingabire Victoie

sam
Last updated: June 20, 2025 6:10 am
sam
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Ni icyemezo uru rwego rwafashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo Urukiko Rukuru rwategetse Victoire Ingabire kwitaba akabazwa mu rubanza rw’abantu icyenda barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana n’uwitwa Sylavain Sibomana bavuga ko yari abayoboye, bafunze kuva mu 2021.

Ku wa Kane Victoire Ingabire yabwiye urukiko ko benshi mu baregwa gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje intambara abazi ariko ko we, cyangwa ishyaka rye DALFA-Umurinzi, atigeze ategura amahugurwa yo gukora icyo gikorwa bashinjwa.

Urukiko rwavuze ko amakuru Ingabire yatanze adahagije, rutegeka ko akorwaho iperereza kuko rubona hari ibimenyetso bimushinja

RIB, yatangaje ko yatangije iperereza kuri Ingabire Umuhoza Victoire mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru.

Kuri ubu Ingabire afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

1 Min Read
Ubutabera

RIB yataye muri yombi abantu bagurishaga ubutaka butari ubwabo

3 Min Read
Ubutabera

Kinshasa:  Constant Mutamba agiye kongera kwitaba urukiko

1 Min Read
Ubutabera

DRC: Abasirikare 45 bakurikiranyweho ibyaha birimo no gusambanya abana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?