Nyuma y’iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana nayo.
Hashize ibyumweru bibiri bitangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports igiye gutandukana na Haruna Ferouz byaje kurangira amakuru abaye impamo. Ibi byemejwe kuri uyu wa Kane, nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itangaje ko yamaze gutandukana na Haruna Ferouz wari umutoza wungirije.
Haruna Ferouz yasinyiye ikipe ya Rayon Sports tariki 14 Nyakanga 2025, aje kuba umutoza wungirije wa Kabiri nyuma ya Azouz Lotfi wari umutoza wungirije wa mbere wa Afhamia Lotfi wari umutoza mukuru wa Rayon Sports.
Haruna Ferouz yari amaze iminsi atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ibyo bumvikanye bigatinda kuboneka.
Haruna Ferouz ni umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yatoje imikino micye Rayon Sports ariko aza gushinjwa kutaba ku rwego rwafasha iyi kipe ndetse ashinjwa ko ubwo hazaga umutoza mushya, Bruno Ferry yagiye amuvangira mu mipangire y’abakinnyi.
