BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > FERWAFA yemereye amakipe gusimbuza abakinnyi yarekuye

FERWAFA yemereye amakipe gusimbuza abakinnyi yarekuye

admin
Last updated: January 29, 2026 9:50 am
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko abakinnyi bafite ibyangombwa byo gukina ariko bagatandukana n’amakipe hagati mu mwaka w’imikino, bazajya basimbuzwa.

Mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye tariki ya 10 Mutarama 2026, Rayon Sports na Espoir FC zasabye ko hasuzumwa “uburyo abakinnyi bafite ‘licence’ [ibyangombwa byo gukina] basimbuzwa igihe basezerewe n’ikipe hagati muri shampiyona.”

Ubusanzwe ikipe yabaga yemerewe ‘licences’ 30 ku mwaka w’imikino, utabariyemo iz’abakiri bato bakina mu makipe yayo, ariko muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 zagizwe 33 ku makipe akina Rwanda Premier League.

Iki cyifuzo cyakiriwe neza n’abanyamuryango, ariko hanzurwa ko Komite Nyobozi ya FERWAFA ari yo izagifataho umwanzuro nyuma yo kugisuzumana ubushishozi.

Inama ya Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA yateranye ku wa 27 Mutarama, yemeje impinduka mu bijyanye no gusimbuza abo bakinnyi mu gihe ubuyobozi bwa FERWAFA bwahaye umugisha uwo mwanzuro mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026.

FERWAFA yagaragaje ko mu gihe abakinnyi bavuye mu ikipe baguzwe burundu, izajya yinjizamo abatarenze batatu naho mu gihe ishaka kubongeramo biturutse ku mpamvu zirimo imvune, ubumuga cyangwa urupfu, izajya iba yemerewe kongeramo babiri gusa.

Mu gihe umukinnyi azajya aburirwa irengero ataragurishijwe, azajya asimbuzwa mu gihe cy’igura n’igurisha na bwo kandi hakozwe isuzuma ryimbitse na Komisiyo y’Amarushanwa ifatanyije na Komite ishinzwe gukemura amakimbirane.

Icyo gihe kandi umukinnyi azajya asimbuzwa mu gihe nta mikino itanu yakiniye ikipe, ndetse ibyo nibiba ntizongera kumwandikisha muri uwo mwaka w’imikino.

Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yahise yungukira muri iri tegeko rishya aho kuri ubu yemerewe kwandikisha Mugisha Didier yatiye muri Police FC na Uwumukiza Obed yaguze muri Mukura VS.

Ni nyuma y’uko iyi kipe yari yujuje abakinnyi 33 yemerewe ndetse kuri ubu ifite undi mwanya umwe ishobora kongeramo umukinnyi mushya nyuma yo kurekura abarimo Mohamed Chelly, Serumogo Ali, Adama Bagayogo na Harerimana Abdelaziz ’Rivaldo’.

Mu bavugwa muri iyi kipe harimo Joseph Sackey wa Mukura VS na Mosengo Tansele ushobora kubisikana na Tony Kitoga akajya muri Gorilla FC.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?