Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibitero Israel na Leta Zunze U bumwe za Amerika byagabye kuri Iran, ari ubushotoranyi, kuko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Ni ingingo Putin yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, i Moscow.
Putin yavuze ko ibi bitero ari “ubushotoranyi budafite icyabusembuye” kandi “budafite impamvu”.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Israel na Amerika kuri Iran “bitemewe kandi binyuranyije n’amahame mpuzamahanga”.
Perezida w’u Burusiya yavuze ko yishimiye kwakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, ashimangira ko uru ruzinduko ruzatuma Iran n’u Burusiya “biganira ku bibazo bibyugarije, bitekerereze hamwe uko byasohoka mu bibazo birimo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yavuze ko uruzinduko rwe rugamije kureba uko bafatanya n’u Burusiya mu guhangana n’intambara bashojweho n’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
Ruje nyuma y’umunsi umwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika igabye ibitero by’indege muri Iran, bigamije kuburizamo umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire.
Ni igitero gisa n’ikiri mu murongo w’ibyo Israel yatangiye kugaba kuri Iran ku wa 13 Kamena 2025.