BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

admin
Last updated: January 17, 2026 8:08 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu barenga umunani bo muri Afurika.

Umuhango w’irahira wabaye ku wa 17 Mutarama 2026, muri Stade Général Lansana Conté de Nongo, iherereye muri komine Lambanyi mu Mujyi wa Conakry.

Perezida Kagame yageze muri Guinée ku wa 16 Mutarama 2026, yakirwa na Minisitiri w’Intebe, Amadou Oury Bah.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida Assimi Goïta wa Mali, Bruce Oligui Nguema wa Gabon n’umugore we, na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal.

Harimo kandi Mohamed Ould El-Ghazouani wa Mauritanie, Adama Barrow wa Gambie, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola, Joseph Boakai wa Liberia, Teodoro Nguema Obiang Mangue, Visi Perezida wa Guinée équatoriale n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma biganjemo abo mu bihugu bya Afurika.

Mu karasisi kanogeye ijisho k’imodoka z’intambara, intwaro zitandukanye n’indege z’intambara ziyerekanaga muri sitade no mu kirere, Abanya- Guinée bishimira ko umutekano wabo urinzwe.

Saa Kumi n’iminota 37 ku isaha y’i Kigali, ni ukuvuga Saa Munani n’iminota 37 ku isaha yo muri Guinée, yari amasaha yo gutega amatwi indahiro y’umukuru w’igihugu mushya watowe ku majwi 86,7%, ahamya ko azarinda abaturage n’igihugu, agashyigikira ubumwe bw’abaturage n’ubwigenge bwacyo kandi byose bikazakorwa hakurikijwe amategeko.

Perezida Mamadi Doumbouya wari wambaye imyambaro y’umweru kuva ku ipantalo, ishati n’ikanzu byose byera, yashimiye imbaga y’abitabiriye uyu muhango barimo n’abavuye mu bihugu bitandukanye, ashimangira ko bigaragaza ubumwe buranga Abanyafurika.

Ati “Nzashyira imbaraga mu gutanga ibisubizo by’ibyifuzo by’Abanya- Guinée. Guinée nticibwamo ibice kandi ni uko izahora. Ubudasa bwacu ni bwo bukungu, naho ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”

Yasabye abaturage guharanira imiyoborere ya Guinée yunze ubumwe n’amahoro, ku bayituye uyu munsi no mu gihe kizaza.

 

Mamadi Doumbouya ni muntu ki?

Gen Doumbouya yavutse mu 1984, mu bana batanu bavukiye mu muryango uciye bugufi.

Se wa Doumbouya yacuruzaga peteroli kuri gare yo mu mujyi wa Kankan. Uburebure uyu musirikare akomora ku mubyeyi we bwatumye abo mu ishuri ribanza rya Dramé-Oumar bamwita ‘Abdou Diouf’, Perezida muremure wayoboraga Sénégal muri ibyo bihe.

Agize imyaka 16 Doumbouya yavuye muri Guinée, ajya mu Buholandi bigizwemo uruhare na Ousmane Kaba wamenyekanye nka Bakala; inshuti ye bakuranye muri Kankan yabaga muri iki gihugu cy’i Burayi.

Uyu mugabo wabaye mu bihugu birimo u Bubiligi, n’u Bufaransa, ubwo yari i Paris yagize igitekerezo cyo kujya mu mutwe w’ingabo z’u Bufaransa wakira abanyamahanga (La Legion). Ni umwe muri 20% batsinze ikizamini cyo kuwujyamo.

Mu 2005 ni bwo Gen Doumbouya yahuye n’umukobwa wari umujandarume w’Umufaransakazi, Lauriane Darboux, barakundana, bashakana mu 2011.

Mu 2008, Legion yafashe icyemezo cyo kutamwongerera amasezerano, aguma mu Bufaransa mu Bufaransa imyaka mike, abona gufata icyemezo cyo gusubira muri Guinée, ndetse yakiranwa yombi na Alpha Condé wari Perezida w’iki gihugu.

Mu 2018, Condé yagize Gen Doumbouya umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe, amuha amahirwe yo kumucungira hafi kugeza tariki ya 5 Nzeri 2021 ubwo yamukuraga ku butegetsi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

Etincelles FC yahagaritse Umutoza Masudi Djuma n’abungiriza be kubera umusaruro muke, ikipe…

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo…

Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igitero icyo ari…

Uganda: Gen. Muhoozi yavuze ko abashotora igihugu batuma kirwanirirwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko adatewe ubwoba n’abakomeje…

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton n’icyamamare Kim Kardashian,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?