Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho ubujura, aho bajyaga bategera abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakomeretsa.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yavuze ko abakekwaho ubujura bafatiwe mu Mirenge ya Gitega na Mageragere ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano.
Yagize ati: “Mu murenge wa Gitega mu Kagali ka Kora mu Mudugudu wa Rugari mu ijoro ryakeye ahagana Saa Saba z’ijoro Polisi yahafatiye abasore 4, nyuma y’aho bateze abantu 3 barimo umunyesheri wari uvuye kwiga babambura ibyo bari bafite, babiri muri bo barakomereka ubu bakaba bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUK.”
Yabwiye Imvaho Nshya ko aba basore bafashwe biyemerera ko bategaga abantu bakabambura, aho bamwe batega abantu ibyuma abandi bagasigara bacunga ko hari abantu baza gutabara, bakabatera amabuye.
Akomeza agira ati: “Mu bindi bikorwa bakoze ni uko barwanije inzego z’umutekano kugeza n’aho batera amabuye imodoka y’umutekano bakayimena ibirahure, hafashwe 4 ariko hari abandi 2 bakoranaga bari gushakishwa.”
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyarugenge, ngo bakorerwe dossier bashyikirizwe ubugenzacyaha RIB.
Mu murenge wa Magerage mu Kagali ka Nyarufunzo mu Mudugudu wa Nyurufunzo naho hari hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’ubujura.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, agira ati: “Mu ijoro ryacyeye haraye hafatiwe abajura 6 batoboraga inzu bakiba ibikoresho byo munzu, bakanatega abantu bakabambura ibyo bafite. Aba nabo bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Mageragere.”
Polisi y’Umujyi wa Kigali ikomeza igira iti: “Abajura birema agatsiko ko kwiba kugeza n’aho batega abantu bakanabakomeretsa ntabwo baba bakiri abajura gusa ahubwo baba bahindutse abagizi ba nabi, Polisi y’u Rwanda ntabwo izihanganira abakora ibi bikorwa, baragirwa inama yo kuva muri ibyo bikorwa bagashaka ibindi bakora.”
Ku rundi ruhande, Polisi yibutsa abaturage gutanga amakuru ku bo baziho gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kugira ngo bafatwe bahanwe.