Mu Karere Musanze, Umurenge wa Gashaki, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Buzoza mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa Rumbiya Eric, watoraguwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yahanutse ku mukingo kubera inzoga yari yanyoye akahasiga ubuzima.
Rumbiya Eric, w’imyaka 40, yasanzwe munsi y’umukingo ku muhanda, aho abamubonye bwa mbere bavuze ko yari agihumeka, ariko nyuma y’iminota mike ahita yitaba Imana.
Bamwe mu baturage bavuga ko ku munsi wabanje bari bamubonye mu kabari, bikekwa ko ashobora kuba yatsikiye kubera ubusinzi, akagwa nabi bikamuviramo urupfu.
Umwe mu baturanyi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ejo nabonye nyakwigendera mu kabari ariko atasinze cyane. Birashoboka ko yanyoye agatama, agasatira akarenga umukingo, agakubita umutwe hasi. Twagerageje gutabara tumusanze akirimo umwuka, ariko ntibyatinze ahita apfa.”
Icyakora hari n’abaturage bake bavuga ko Rumbiya ashobora kuba yazize impamvu zishingiye ku myemerere, bavuga ko aho hantu hakunze kuvugwa ko haba imbaraga zitari iz’abantu bamwe bakabihuza n’amadayimoni.
Umuturanyi umwe yagize ati: “Hari igihe twumvaga amajwi asakuza nijoro, aho abantu bavuga ko hari abazimu. Birashoboka ko yaba yarahuye n’ikintu kidasanzwe. Ariko ntitwabihamya neza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Nsengimana Aimable, yemeje koko aya makuru y’urupfu rwa Rumbiya ariyo, ariko ashimangira ko impamvu nyayo y’urupfu itaramenyekana.
Yagize ati: “Ni byo koko umurambo wa Rumbiya wasanzwe munsi y’umukingo, birakekwa ko yaba yazize ubusinzi cyangwa se ikindi. Gusa turasaba abaturage kwirinda ubusinzi bukabije no kugira imyumvire y’iterambere. Ntitwakwemera ko hari imbaraga z’ahandi ziza zikaniga umuntu ku muhanda.”
Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe n’abaganga, bamenye neza icyateye urupfu.
Yagize ati: “Turacyategereje ibisubizo by’inzobere z’ubuvuzi kugira ngo impamvu y’urupfu imenyekane neza. Icyakora, dukangurira abaturage kwitwararika, kuko Akarere kacu karangwa n’imisozi ihanamye, aho inzoga zishobora kubashyira mu kaga mu gihe bamwe batanyoye mu rugero.”
Nyakwigendera Rumbiya Eric asize umugore n’abana babiri. Abaturage b’aho atuye bavuze ko urupfu rwe rubabaje kandi rukwiye kuba isomo kuri buri wese, cyane cyane mu bijyanye n’imyitwarire no kwirinda ikintu cyose gishobora gushyira ubuzima mu byago, harimo n’inzoga.