BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri

sam
Last updated: December 23, 2024 7:12 am
sam
Share
SHARE

Abanyarwenya batandunye bakunze kwigarurira imitima y’abakunzi babo bigize cyangwa biyise amwe mu mazina y’abakozi b’imana arimo Padiri, umushumba  nandi hagamijwe gushimisha aba bakurikira.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yamaganye abatera urwenya biyita abapadiri, yemeza ko baba batesha agaciro izina rya Kiliziya bitwaje gutera urwenya, abasaba kubihagarika kuko bifite ingaruka ku kwemera ndetse no ku babikora.

Yagaragaje ko ari umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko rusange y’Abepiskopi yateranye guhera tariki ya 17-20 Ukuboza 2024.

Iyo Nteko yanzuye ko “Abepiskopi barasaba bakomeje abatesha agaciro umurimo mutagatifu w’ubusaserdoti na Misa babikina ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, kubihagarika.”

Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko muri ibi bihe, ubuyoboye bugenda bwiyongera kandi bugafata intera ku buryo usanga hari abantu bubahuka ibikorwa bitagatifu.

Yagize ati “Muri iki gihe hari ubuyobe bugenda bufata intera no kubahuka, babyeyi mudufashe mu ngo kurera abana, kuva bakiri bato kuko iyo umwana ahawe uburere bwiza akamenya ibikorwa bitagatifu, akamenya kubaha amasakaramentu, hari aho atabasha kubahuka no kurenga nk’ibi tubona.”

Yavuze ko usanga abubahuka amasakaramentu biyita abapadiri cyangwa bakigana Misa baba bagamije gukurura abantu benshi babagana ariko ko ari ibintu bidakwiriye.

Ati “Kudaha akagaciro amasakaramentu, kwiyita abapadiri no kwigana Misa cyangwa kuyikina, kwambara imyambaro igenewe imihango mitagatifu. Ibyo byose ni ibigaragaza kubahuka, ukutemera no gushaka gukinisha ibintu. Ababikora ni abantu bafite imyumvire yo gushitura abantu kuko gukora ibidasanzwe bituma umuntu akurikirwa na benshi.”

Yashimangiye ko ari ibintu bibaje kandi ko babyamaganiye kure, asaba ababikoraga kubihagarika kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku kwemera no ku muntu ubikora.

Ati “Ni ikintu kibabaje tugira ngo bakristu tubahumurize kandi tunagaye, twamagane n’abantu cyane cyane ko bamwe baba barabaye n’abakirisitu. Birababaje rero kubahuka ibintu nk’ibyo kandi bishobora kugira ingaruka mbi cyane ku kwemera ndetse no ku muntu.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, na we yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, asaba Leta kugira icyo ikora mu maguru mashya.

Ati “Nibatabikora ntibizatubuza gukomeza gukora ibyo dukora, ariko iteka tuzi ko ingaruka zabyo abo zigwaho ni Leta, ntabwo ari twebwe. Natwe bitugiraho ingaruka iyo tubona abantu bitwaye gutyo, ariko rero ubona ari ububasha abantu biha budafite aho bugarukira ngo ni ho Isi igeze, noneho bikagira ikindi kintu kiri inyuma yabyo, ngo ni byo bizana amafaranga vuba. Ukabona rero urimo kugura igihugu amafaranga. Kutabyumva ngo ubitekereze, unatekereze aho bibera usanga ari uguta igihe.”

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

Nyarugenge: Polisi yafatiye mu mukwabu abatu 20 bakekwaho ubujura n’abakoresha ibiyobyabwenge 

Nyuma yaho abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Nyakabanda, Nyamirambo, Muhima na…

Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze Habiyambere Maurice, umuyobozi ushinzwe ibikorwa…

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Alhajji Farid M.…

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?