BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

sam
Last updated: June 6, 2025 6:32 am
sam
Share
SHARE

Kuri uyu wa gatanu Abayisilamu bo hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu Isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru uzwi nk’uw’Igitambo, Eid Al Adha.

Eidil-Ad’ha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

Uyu munsi uzwi ku zina ry”Ilayidi’, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atambwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.

Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr.

Isengesho ry’uyu munsi ku rwego rw’igihugu ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo ryitabirwa n’abayisilamu benshi.

Kuri uyu munsi Abayisilamu bakora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abakene no gusangira n’ abatishoboye.

Ni umunsi urangwa n’igikorwa cyo gukusanya amatungo yaba amagufi n’amaremare agatangwaho igitambo arimo intama, inka n’ihene ku buryo n’abakene bahabwa kuri ayo mafunguro bakajya kurya mu ngo zabo

Amatungo abagwa kuri uyu munsi ni akuze gusa aho amategeko y’idini ya Islam agena ko nk’ihene igomba kuba ifite umwaka, intama ikaba ifite amezi atandatu mu gihe inka igomba kuba ifite nk’imyaka ibiri. Mu bihugu bibamo ingamiya, igomba kuba ifite imyaka itanu.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Iyobokamana

Robert Prevost watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi ni muntu ki?

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?