BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Israel yanze kubahiriza agahenge igaba ibitero kuri Iran

Israel yanze kubahiriza agahenge igaba ibitero kuri Iran

sam
Last updated: June 24, 2025 10:45 am
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Katz Israel yatangaje ko yategetse igisirikare cy’iki gihugu kubura ibitero kuri Iran, nyuma yo kuyishinja kutubahiriza agahenge kashyizweho.

Ni icyemezo Minisitiri Katz Israel yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025. Yavuze ko Iran yarashe ibibasu bya missiles muri Israel, kandi impande zombi zari zemeranyije guhagarika imirwano.

Ibi birego Iran yabihakanye.

Ibijyanye n’agahenge hagati ya Israel na Iran byatangajwe bwa mbere na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Iran na Israel mu masaha yakurikiyeho byatangaje ko byiteguye kubahiriza aka gahenge.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghch, yavuze ko igihugu cye cyahagaritse kugaba ibitero kuri Israel kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Ati “Iran yakunze kubisubiramo idaca ku ruhande, Israel yashoje intambara kuri Iran, ntabwo ari twe twayishoje. Kugeza ubu nta masezerano ahari ajyanye n’agahenge cyangwa guhagarika ibikorwa bya gisirikare, ariko mu gihe Israel yahagarika ubushotoranyi bwayo ku baturage ba Iran bitarenze Saa 4:00 ku isaha y’i Tehran, nta gahunda dufite yo gukomeza gusubiza nyuma y’aho.”

Israel yo yavuze ko “yemeye agahenge kasabwe nyuma yo kugera ku ntego z’ibitero kuri Iran.”

Amakuru yashyizwe hanze na Trump, yavuze ko aka gahenge kagena ko Iran igomba guhagarika ibitero ihereye Saa 6:00 zo kuri uyu wa Kabiri, Israel na yo igakurikiraho mu gihe kitarenze amasaha 12, gusa nyuma y’amasaha make yongeye gutangaza ko aka gahenge katangiye kubahirizwa n’impande zombi.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Trump yahamije ko Amerika izakomeza guha intwaro Ukraine

1 Min Read
Amerika

Syria iri mu byishimo byo gukurirwaho ibihano by’ubukungu

1 Min Read
Amerika

Iran yagaragaje icyo yifuza mbere yo gusubukura ibiganiro na Amerika

2 Min Read
Amerika

Iran yari yivuganye uwahoze ari Umunyamabanga wa Amerika

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?