Iran yemeye ko ibikorwaremezo bitunganyirinwamo ingufu za nucléaire byashegeshwe n’igitero byagabweho n’indege z’intambara za leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo gufasha Israel.
Ni igitero Amerika yagabye m rukerera rwo ku itariki 22 Kamena 2025, yifashishije indege z’intambara zo mu bwoko bwa B-2 Spirit zarashe misile ziremereye za GBU-57 ku bigo bitatu bya Iran bitunganyirizwamo Uranium ifite ubukana bwinshi: Fordow, Natanz na Isfahan.
Nyuma y’amasaha make Ubwato bugendera munsi y’amazi na bwo bwarashe izindi misile nyinshi za Tomahawk kuri Isfahan hagamijwe gusenya burundu iki kigo. Muri rusange, ibi bigo byose byarashweho misile 75 za Amerika.
Ingabo za Israel zari zimaze iminsi icyenda zihanganye n’iza Iran, na zo zahise zirasa misile nyinshi kuri ibi bigo kuko zatekerezaga ko Amerika ishobora kuba itabyangije nk’uko byifuzwaga.
Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera kuri uyu wa 25 Kamena, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yemeje ko igitero cya Amerika n’icya Israel byangije ibi bigo mu buryo bukomeye.
Yagize ati “Ibigo byacu bya nucleaire byarangijwe bikomeye, ibyo ni ukuri, kubera ko abashotoranyi bo muri Israel na Amerika babigabyeho ibitero by’umusubizo.”
Baghaei yasobanuye ko ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire ndetse na Iran biri gukorana mu isuzuma rikomeje ry’ingaruka ibi bitero byagize ku bikorwaremezo bitunganyirizwamo izi ngufu.
Amerika ikimara kugaba iki gitero, Perezida Trump yavuze ko ibi bikorwaremezo byangijwe ku buryo kubisana bizagorana. Gusa icyo gihe, ibinyamakuru byo muri Iran byo byatangazaga ko byangiritse byoroheje.