Byahishuwe ko Iran yigeze kugera hafi yo kwivugana Mike Pompeo wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri manda ya mbere Perezida Donald Trump mu 2022.
Pompeo yabaye Umunyamabanga wa Leta wa 70 kuva mu 2018 kugeza mu 2021.
Bivugwa ko ngo yarokotse ku buryo bw’igitangaza umugambi wo kumwivugana ubwo yari muri hotel i Paris.
Ni amakuru ari mu gitabo cyitwa 2024: How Trump Retook the White House and the Democrats Lost America cyanditswe na Josh Dawsey, Tyler Pager na Isaac Arnsdorf.
Iby’iyi nkuru ivugwa muri iki gitabo, cyabonywe na The Washington Post mbere y’uko gisohoka mu kwezi gutaha, ntabwo byari byaratangajwe mu ruhame kugeza ubu.
Ngo Abanya-Iran bari bazi hotel y’i Paris Mike Pompeo yari arimo ubwo bageragezaga umugambi wo kumwivugana. Nta bindi bisobanuro byinshi gitanga, uretse ko kuvuga ko uwo mugambi wari hafi kugerwaho.
Iki gitabo kivuga kandi ko Abanya-Iran bagerageje kwivugana bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibura inshuro eshatu mu myaka itatu yabanje mbere y’uko Trump atorwa mu 2024.
Ikindi kidasanzwe kivugwa muri iki gitabo, ni uko Iran yari ifite amatsinda y’abicanyi bakoreraga ku butaka bwa Amerika.