BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Iran na Israel byemeye agahenge ko guhagarika imirwano, kasabwe na Trump

Iran na Israel byemeye agahenge ko guhagarika imirwano, kasabwe na Trump

sam
Last updated: June 24, 2025 9:00 am
sam
Share
SHARE

Nyuma y’uko perezida wa leta zunze ibumwe za Amerika Donald Trump sabye Iran na Israel guhana agahenge ku ntambara bahanganyemo imbande zombi zamaze kwemera iki kifuzo.

kuri uyu wa 24 Kamena Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yatangaje ko igihugu cye cyamaze gufata icyemezo cyo kumvira Trump.

Yavuze ko igihugu cye cyahagaritse kugaba ibitero kuri Israel kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, asaba ko na Israel yabigenza ityo.

Ati “Iran yakunze kubisubiramo idaca ku ruhande, Israel yashoje intambara kuri Iran, ntabwo ari twe twayishoje. Kugeza ubu nta masezerano ahari ajyanye n’agahenge cyangwa guhagarika ibikorwa bya gisirikare, ariko mu gihe Israel yahagarika ubushotoranyi bwayo ku baturage ba Iran bitarenze Saa 4:00 ku isaha y’i Tehran, nta gahunda dufite yo gukomeza gusubiza nyuma y’aho.”

Amakuru yashyizwe hanze na Trump, yavuze ko aka gahenge kagena ko Iran igomba guhagarika ibitero ihereye Saa 6:00 zo kuri uyu wa Kabiri, Israel nayo igakurikiraho mu gihe kitarenze amasaha 12.

Guverinoma ya Israel nayo Kandi yatangaje ko yemeye aka gahenge katangajwe na Perezida Donald Trump wa Amerika.

Mu itangazo Israel yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko “yemeye agahenge kasabwe nyuma yo kugera ku ntego z’ibitero kuri Iran.”

Iki gihugu cyakomeje kivuga ko cyamaze gusenya umugambi wa Iran wari ugiteye inkeke wo gukora intwaro za nucléaire.

Kiti “Twamaze gushegesha no gusenya ubuyobozi bw’igisirikare. Israel irashimira Perezida Trump wa Amerika kubera ubufasha bwe mu mutekano, no kugira uruhare mu gusenya umugambi wa nucléaire wa Iran.”

Nibwo impande zombi zemeranyije agahenge Inzego z’ubutabazi muri Israel zatangaje ko ibitero Iran yagabye kuri iki gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, byahitanye abantu batanu.

Ni ibitero byagabwe mu Mujyi wa Be’er Sheva uherereye mu Majyepfo ya Israel. Aba bantu batanu bapfuye kubera igisasu cyaguye mu nyubako yo guturamo (apartment).

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi birakomeje ku ruhande rwa Israel, harebwa niba nta bandi bitabye Imana cyangwa bagakomereka.

Uretse abapfuye ibi bitero bya Iran byasenye inzu eshatu zo guturamo ndetse binangiza imodoka muri uyu mujyi wa Be’er Sheva.

Ni ibitero bivugwa ko byagabwe habura igihe gito ngo agahenge katangajwe na Perezida Donald Trump gatangire kubahirizwa.

Nyuma yo kugabwaho ibitero na Iran byahitanye abantu batanu, Israel nayo yafashe icyemezo cyo kurasa mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Iran, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ibi bitero byahitanye Abanya-Iran icyenda ndetse bigakomeretsa abandi 33 byagabwe mu Ntara ya Gilan. Uretse abo byishe byanasenye inzu enye.

Mu bapfuye n’abakomeretse abagera kuri 16 ni abagore n’abana.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Trump yahamije ko Amerika izakomeza guha intwaro Ukraine

1 Min Read
Amerika

Syria iri mu byishimo byo gukurirwaho ibihano by’ubukungu

1 Min Read
Amerika

Iran yagaragaje icyo yifuza mbere yo gusubukura ibiganiro na Amerika

2 Min Read
Amerika

Iran yari yivuganye uwahoze ari Umunyamabanga wa Amerika

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?