BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ibibazo by’Akarere byagarutsweho mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Touadara

Ibibazo by’Akarere byagarutsweho mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Touadara

admin
Last updated: October 27, 2022 9:11 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we, Faustin Archange Touadéra wa Central African Republic uri mu Rwanda mu rugendo rw’akazi, bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’Akarere ibihugu birimo.

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we, Faustin Archange Touadéra wa Central African Republic uri mu Rwanda

Ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byonbi byibanze ku kibazo cy’umutekano muri CentrAfrika, ubufanye mu bijyanye n’umutekano, imiyoborere ndetese  n’iterambere ry’ubukungu.

Perezida Faustin Archange Touadéra yavuze ko yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Ati “Ku mugoroba nahuye na Perezida Paul Kagame, na we twarebye amakuru ajyanye n’Akarere. Twembi twiyemeje gushyira imbaraga mu bufatanye mu ngeri zitandukanye zidufitiye inyungu.”

Perezida Touadéra yavuze ko u Rwanda n’igihugu cye bifitanye umubano ubyara inyungu, kuva yaba Umukuru w’Igihugu.

Kuri ubu u Rwanda na Centrafrica bibanye neza. Ingabo n’abapolisi bagiye muri iki gihugu mu butumwa bwo kuhagarura amahoro.

Ku wa 20 Ukuboza, 2020 nibwo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) berekeza i Bangui, haburaga igihe gito ngo muri iki gihugu habe amatora ya Perezida, gusa imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yeguye intwaro ndetse intambara yasatiraga umurwa Mukuru, Bangui.

Yari irimo Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), ishyigiwe na François Bozizé, wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.

U Rwanda na Centrafrique byahise byemeranya kohereza izindi ngabo hagendewe ku masezerano bifitanye ubwabyo, zo kunganira Ingabo za Centrafrique (FACA).

Boherejwe mu buryo bwihariye, basangayo abandi basirikare n’abapolisi b’u Rwanda bo bagengwa n’Umuryango w’Abibumbye binyuze mu butumwa bwa MINUSCA.

 

Ishoramari rirakataje…

Muri 2019, u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro.

N’ubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diyama, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi.

Ibi byatumye muri Gicurasi 2022, Itsinda rigizwe n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Abikorera [PSF], n’abandi banyamuryango barwo barimo abacuruzi bagiriye uruzinduko i Maputo muri Mozambique, bavayo hemeranyijwe itangizwa rya Sosiyete yitwa Zambezia Holding Ltd, gihuriweho n’abashoramari bo mu Rwanda.

Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • mahoro jack says:
    October 28, 2022 at 2:21 pm

    “…barimo abacuruzi bagiriye uruzinduko i Maputo muri Mozambique, bavayo hemeranyijwe itangizwa rya Sosiyete yitwa Zambezia Holding Ltd…”. Harya ubu nk’ibi bihuriye he na Centrafrica koko???? Mujye mwirinda ubunebwe, ibi ni “copy paste” muba mwibereyemo!

    Reply

Leave a Reply to mahoro jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali,…

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya leta muri Iran aravuga ko umuhango wo gushyingura…

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?