Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko yeguye kuri izi nshingano ndetse ko ubwegure bwe bwamaze kwakirwa na perezida Félix Tshisekedi.
Ni icyemezo Mutamba yatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025.
Atangaje ubwegure bwe nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko yemereye uburenganzira umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo Firmin Mvonde kumukurikirana ku byaha bya ruswa akekwaho.
Constant Mutamba arashijwa kunyereza miliyoni 19 z’ Amadorali zari zaragenewe kubaka gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Kugeza ubu Mutamba yabujijwe kurenga umurwa mukuru wa Kinshasa mu gihe ari gukurikiranwa n’inkiko.
Constant Mutamba yagiye yumvikana kenshi avuga amagambo agaragaza ko yanga Abanyarwanda ndetse na perezida Paul Kagame ndetse ko azabanza ku mufunga agafata u Rwanda akarwomeka ku gihugu cyabo .