BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > DRC: Abasirikare 45 bakurikiranyweho ibyaha birimo no gusambanya abana

DRC: Abasirikare 45 bakurikiranyweho ibyaha birimo no gusambanya abana

sam
Last updated: June 28, 2025 6:32 pm
sam
Share
SHARE

Urukiko rwa gisirikare rwa Butembo, ruherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwatangiye kuburanisha abantu 92, barimo abasirikare 45 bashinjwa ibyaha birimo no gufata abana ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko aba bantu kandi baregwa ibindi byaha birimo gushimuta abana no kwambura abaturage hakoreshejwe ingufu.

Ibyaha baregwa byakorewe muri teritwari ya Lubero hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2024, byibasira abantu 93 barimo abana 85 bafite imyaka iri hagati y’ibiri na 17. Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibi byaha bitabiriye urubanza kugira ngo babashe gusaba indishyi z’ibyo bakorewe.

Izi manza ziri kubera ahantu hatandukanye hagiye hakorerwa ibi byaha, abari mu butumwa bwa MONUSCO, bakaba bari gufasha mu buryo butandukanye burimo gutanga ibikoresho birimo imodoka zitwara abaregwa n’abitabiye urubanza.

Iburanishwa ry’izi manza ryatangiye ku wa 26 Kamena 2025, bikaba biteganyijwe ko rizamara iminsi 10. Abazahamwa n’ibi byaha bashinjwa, bazahabwa ibihano bikomeye bishobora no kugera ku gifungo cya burundu

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

1 Min Read
Ubutabera

RIB yataye muri yombi abantu bagurishaga ubutaka butari ubwabo

3 Min Read
Ubutabera

Kinshasa:  Constant Mutamba agiye kongera kwitaba urukiko

1 Min Read
Ubutabera

RIB yemeje ko yafunze Ingabire Victoie

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?