Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Nyakanga 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko habayeho izamuka ry’ibiciro bya lisansi kuva ku mafaranga 1633Frw kugera ku 1803Frw, rikaba ari izamuka ry’amafaranga 170Frw kuri litiro.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ibiciro bishya bya Lisansi na mazutu byazamutse ugereranyije n’amezi abiri ashize bitewe n’uko hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yagennye imisoro mishya irimo n’inyongeragaciro ku bikomoka kuri peteroli.
Ati “Igitandukanye n’igisanzwe ni uko hashyizwe mu bikorwa imyanzuro ijyanye n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Nk’uko Abanyarwanda babyibuka muri Gashyantare uyu mwaka, Inama y’Abaminisitiri yagennye imisoro mishya, by’umwihariko igena ko ku 1 Nyakanga igiciro cya Lisansi kizajya kijyamo umusoro ku nyongeragaciro. Uwo musoro rero ni wo wagiyeho, ni yo mpamvu inyongera ijya kuba nini kuruta iyo dusanzwe tubona ku bikomoka kuri peteroli.”
Dr Gasore, yatangaje ko ibiciro bya lisansi byiyongereyeho 10%, ariko nta mpinduka ku bijyanye n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi ku ruhande rwa Leta bigiye guhita bishyirwaho, ariko ku ruhande rw’abikorera impinduka ngo zizabaho n’ubwo zizaba zidakanganye.
Gusa ibiciro by’ibiribwa byo, bishobora kwiyongeraho amafaranga arenze 6Frw ku muceri hamwe n’amafaranga 4Frw ku birayi.
Yerekanye ko nko ku muceri uva mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ibiciro bishya bishobora kongeraho nibura 6 Frw ku kilo mu bwikorezi.
Bisobanuye ko ku mafaranga umufuka w’umuceri w’ibilo 25 wo mu Bugarama waguraga, hakwiyongeraho 150 Frw yonyine.
RURA yashimangiye ko mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, Guverinoma y’u Rwanda yazigamye mu bubiko bwayo ibikomoka kuri peteroli bihagije.