Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise ‘Boost’ kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi.
Iyi Boost uwayinyweye arahungetwa agacika intege, akagira urugomo, kugira ubushake bukomeye bw’imibonano mpuzabitsina, ndetse igihe atakinyweye akabura amahoro.
Abakinywa bagaragaza ibimenyetso byo gutukura amaso cyane, kujunjama, kudashaka gukora no gucika intege ku buryo abantu basinzirira ku muhanda cyangwa ahandi bakinywereye.
I Bujumbura, i Gitega, Ngozi n’ahandi ni hamwe muho abana, ingimbi, abangavu, abagabo b’ibikwerere… bari kugaragara cyane banyoye iyo ‘boost’.
Ibindi biranga awanyoye iki kiyobyabwenge kinyobwa binyuze mu gukurura umwotsi uwucishije mu kanwa ni urugomo, ubushake bukomeye bw’imibonano mpuzabitsina, kutiyitaho ngo abantu bakarabe haba mu maso, mu ntoki cyangwa umubiri wose n’ibindi..
Iyo myitwarire niyo yakuye abantu umutima, batangira gutabaza inzego kugira ngo zirebe uko iki kiyobyabwenge cyacika mu bantu.
Aho kibera kibi ni uko uwakinyoye iyo kimushizemo yumva yabuze amahoro, akayabona ari uko anyoye ikindi.
Mu kubura amahoro kwe, atangira kwishimagura, akumva amajwi yaza nyiramubande kandi ya baringa, agahitwa, akabura amahoro.
Abayinyoye kandi ubasangana urufuzi mu kanwa, ntibashobore kuvuga cyangwa se banavuga ukumva baravuga ibiterekeranye, rimwe na rimwe bagahimba ibinyoma bitangaje umuntu ufite ubwenge adashobora kubeshya.
Kuba ikiyobyabwenge gikomeye ni ikintu kimwe ariko ikindi ni uko kinahenze.
Hari umuturage wabwiye itangazamakuru ko agapfunyika kamwe kacyo kagura Fbu 15,000 ni ukuvuga Frw 7,000 arengamo make.
Muri icyo giciro haba hakubiyemo n’agapapuro uri butekerezo iryo tabi rya kabutindi.
Uburyo iryo tabi rihenda no kuba ribata urinywa bituma abakoresha iki kiyobyabwenge bagurisha ibyo batunze kugira ngo bashobore kuribona ndetse bakajya kwiba.
Bahindutse rubebe, ubu birirwa bavugirizwa induru na rubanda aho baciye hose bati: ‘Nguwo…Murakinge mukomeze!”
Ibice by’Imijyi itandukanye y’Uburundi byamaze kuba indiri y’abo bantu bakoresha Boost.
Uzabasanga muri Bujumbura, mu Ngagara, Kamenge, Carama, Ntahangwa, Buyenzi n’ahandi.
Bamwe mu banywa Boost bayivanga n’urumogi, bigatuma ubukana bwayo burushaho kuzamuka.
Abaturage basaba Leta gushyiraho amavuriro n’ibigo bifasha ababaswe n’iki kiyobyabwenge kugaruka mu buzima, ibyo bigo bikigisha urubyiruko imyuga no gushyiraho ingamba zo guhangana n’ubukene bwugarije iki gihugu.
Nubwo ari uko biri kugeza ubu, Burundi Iwacu yigeze kwandika ko iki kiyobyabwenge cyageze mu Burundi mu myaka ya 2018, icyo gihe kikaba cyaraguraga byibura Fbu 2,500 agapfunyika kamwe.
Muri icyo gihe cyari kiganje mu bantu bafite hagati y’imyaka 10 na 30.
Amakuru yatangwaga icyo gihe yavugaga ko cyageze i Burundi giturutse muri Pakistan.
Iki kiyobyabwenge kije gusonga ubukungu bw’Uburundi, igihugu kiri mu bya mbere bikennye ku isi kandi kigizwe ahanini n’abaturage bakiri urubyiruko, batuye mu cyaro kandi b’injiji.
Ubusanzwe ibiyobyabwenge bibuza abantu gukora, bigateza ubukene n’urugomo bityo amajyambere y’umuntu ku giti cye n’ay’igihugu muri rusange akadindira.