BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Baltasar waciye agahigo ko kuryamana n’bagore barenga 400 yakatiwe imyaka 18 y’igifungo

Baltasar waciye agahigo ko kuryamana n’bagore barenga 400 yakatiwe imyaka 18 y’igifungo

sam
Last updated: July 3, 2025 7:07 am
sam
Share
SHARE

Umunya-Guinée Équatoriale Baltasar Ebang Engonga wabiciye bigacika mu 2024 nyuma yo kugaragara mu mashusho arenga 400 yiha akabyizi n’abagore barimo n’ab’abayobozi bakuru, yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 azira ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta na ruswa.

Mu Gushyingo kwa 2024, nibwo hasakaye inkuru y’umugabo wabaye kimenyabose ubwo uwari Umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), yatabwaga muri yombi nyuma yo gufatanwa amashusho arenga 400 y’abagore baryamanye mu bihe bitandukanye.

Aya mashusho yatahuwe ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n’ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y’abagore yasambanyije.

Icyaha cyo gusambanya abagore yaje ku kibaho umwere ariko akomeza gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta na ruswa.

Mu rubanza yaregwagamo we n’itsinda rigari ririmo abo bakoranye mu kigo cya Guinée Equatoriale gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Urukiko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo rwamuhamije ibyaha byo kunyereza arenga miliyari y’Ama-CFA.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 2 Nyakanga 2025, urukiko rwamukatiye igihano cy’igufungo cy’imyaka 18 muri gereza. We n’abamwunganira bahakanye ibirego byose.

Baltasar we ubwe yashinjijwe ko kuri konti ze hasanzweho arenga miliyoni 900 ntabashe gusobanura inkomoko yayo.

Hari abavuga ko urubanza rwa Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema, wari no mu bo byatekerezwaga ko yamusimbura ku butegetsi, ari impamvu zo kumwigizayo muri Politike.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Tanzania: Minisitiri w’Intebe yavuye mu baziyamamariza ubudepite

1 Min Read
Mu mahanga

Ubuzima bushaririye bw’Abagore bo muri RDC batewe inda n’abasirikare ba ONU

3 Min Read
Mu mahanga

Somalia: Indege y’ingabo za Uganda yahanutse

1 Min Read
Mu mahanga

UBurusiya bwahagaritse amasezerano y’ibya nucléaire bwari bufitanye na Suède

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?