Umunya-Guinée Équatoriale Baltasar Ebang Engonga wabiciye bigacika mu 2024 nyuma yo kugaragara mu mashusho arenga 400 yiha akabyizi n’abagore barimo n’ab’abayobozi bakuru, yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 azira ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta na ruswa.
Mu Gushyingo kwa 2024, nibwo hasakaye inkuru y’umugabo wabaye kimenyabose ubwo uwari Umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), yatabwaga muri yombi nyuma yo gufatanwa amashusho arenga 400 y’abagore baryamanye mu bihe bitandukanye.
Aya mashusho yatahuwe ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n’ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y’abagore yasambanyije.
Icyaha cyo gusambanya abagore yaje ku kibaho umwere ariko akomeza gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta na ruswa.
Mu rubanza yaregwagamo we n’itsinda rigari ririmo abo bakoranye mu kigo cya Guinée Equatoriale gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Urukiko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo rwamuhamije ibyaha byo kunyereza arenga miliyari y’Ama-CFA.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 2 Nyakanga 2025, urukiko rwamukatiye igihano cy’igufungo cy’imyaka 18 muri gereza. We n’abamwunganira bahakanye ibirego byose.
Baltasar we ubwe yashinjijwe ko kuri konti ze hasanzweho arenga miliyoni 900 ntabashe gusobanura inkomoko yayo.
Hari abavuga ko urubanza rwa Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema, wari no mu bo byatekerezwaga ko yamusimbura ku butegetsi, ari impamvu zo kumwigizayo muri Politike.