BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Babiri batambutsaga ibiganiro kuri youtube batawe muri yombi

Babiri batambutsaga ibiganiro kuri youtube batawe muri yombi

sam
Last updated: June 17, 2025 11:05 am
sam
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo babiri batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa youtube witwa Dawa Rwanda TV bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

Uyu muyoboro bari basanzwe bawunyuzaho inyigisho zitandukanye z’idini ya Islam.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abo bagabo bafashwe ku wa 10 Kamena 2025.

Yavuze ko batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’Igihugu, bakekwaho gukora ibyaha banyujije mu biganiro bacishaga kuri shene yabo ya YouTube yitwa ‘Dawa Rwanda TV’.

Ati: “Bagamije gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, bakoresheje imvugo zishobora gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.”

Dr Murangira yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoresha mu bikorwa bisenya ubumwe bw’Abanyarwanda cyangwa ibindi bikorwa bigize ibyaha.

Ati: “Ahubwo zikwiye gukoreshwa mu buryo bwubaka kandi bwubahiriza amategeko.”

Ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakurikiranyweho.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

1 Min Read
Ubutabera

RIB yataye muri yombi abantu bagurishaga ubutaka butari ubwabo

3 Min Read
Ubutabera

Kinshasa:  Constant Mutamba agiye kongera kwitaba urukiko

1 Min Read
Ubutabera

DRC: Abasirikare 45 bakurikiranyweho ibyaha birimo no gusambanya abana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?