Guverinoma ya Amerika yemeje ko igiye kuhagarika amafaranga yageneraga abaryamana bahuje ibitsina muri icyo gihugu ndetse n’umurongo wa telefoni wakoreshwaga n’abaryamana bahuje ibitsina muri Amerika bafite ibitekerezo bishobora kuganisha ku kwiyahura, ugiye gukurwaho.
Umuryango wa Trevor Project wanenze iki gikorwa, aho Umuyobozi Mukuru wawo, Jaymes Black, yavuze ko “ibikorwa byo gukumira kwiyahura ntabwo ari ibikorwa bireba abantu, ntabwo ari ibikorwa bya politiki.”
Umurongo wasigayeho uzajya wakira icyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe usanzwe wakira ibindi byiciro birimo abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abandi.
Aba bashobora gutanga ibibazo n’ibyifuzo byabo binyuze mu guhamagara kuri telefoni no gukoresha ubutumwa bugufi.
Gusa abaryamana bahuje ibitsina bafite uburyo butatu bashobora gukoresha kugira ngo bagaragaze ibibazo byabo, bityo banahabwe ubufasha bakwiriye.