Abakoresha icyambu cy’i Karongi kimaze amezi atanu gitangiye kunyuzwaho ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko basanze ari ho heza ho kunyuza ibicuruzwa bikagera muri Congo badahenzwe.
Iki cyambu giherereye i Ruganda mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ahari isoko nyambukiranyamipaka ryari rimaze imyaka 7 ryarabuze abarikoreramo.
Iyo ugeze kuri iri soko uhasanga urujya n’uruza ry’amakamyo ahapakururira ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya muri Congo.
Ni ibicuruzwa byiganjemo sima, amabati, fer à béton, matela, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.
Kuri iri soko nyambukiranyamipaka hari kubakwa ububiko bw’ibicuruzwa nk’amavuta y’ubuto, amasabune, na kawunga mu rwego rwo kongera ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa muri Congo, binyuze kuri iki cyambu kitubakiye.
Ubusanzwe iri soko ryaremaga ku wa Gatanu gusa, rigakoresha igice gito mu bucuruzi bw’amatungo magufi, aho mu cyumweru hanyuraga amatungo atarenze 500 ubariyemo ihene, intama, n’ingurube.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo SAFI Group kiri kubyaza umusaruro amasoko nyambukiranyamipaka ya Rusumo, Rusizi Rubavu na Karongi, Cyubahiro James yatangaje ko muri aya masoko yose irya Karongi ari ryo ryorohereza abashoramari kugeza imari muri Congo badahenze.
Ati “Ikamyo ivuye i Kigali iza hano (Karongi) iba igabanyijeho ibilometero 56 ugereranyije n’iyagiye ku cyambu cya Rubavu, iyo igejejeyo umuzigo ikagaruka, ni ibilometero 112. Ubaze mazutu yiyongeraho ku muntu ufite amakamyo 50 ni amafaranga menshi kuko ikamyo mu bilometero 112 yahanywa litiro 70 ahwanye n’ibihumbi 140 Frw nubikuba n’amakamyo 50 ni miliyoni 7Frw”.
Mu mezi atanu ashize iri soko ribonye abashoramari bo kurikoreramo ibicuruzwa bihanyuzwa byariyongereye kuko amatungo ahanyuzwa yavuye ku 2000 mu kwezi agera ku bihumbi 8.
Ni mu gihe kuri ubu hanyura toni 8000 za sima zihwanye n’amakamyo arenga 260 mu gihe mbere uretse amatungo nta bindi bicuruzwa mbere byahanyuraga.
Abashoferi batwara amakamyo ageza ibicuruzwa kuri iki cyambu bifuza ko ababishinzwe babakorera umuhanda usohoka mu cyambu udasubiye inyuma bakavuga ko byagabanya akajagari gatezwa no kuba ikamyo imaze gupakururwa isubira inyuma ikajya gusohokera aho yinjiriye.
Mushinzimana Theophile umaze imyaka 27 akora mu bwato butwara imizigo mu kiyaga cya Kivu avuga ko kuva i Rubavu bajya i Bukavu bakoresha amasaha 24, mu gihe kuva Karongi ujya Bukavu bakoresha amasaha 8.
Ati “Ku bijyanye n’umuyaga, iyo tuvuye hano i Karongi nta muyaga ushobora kuduteza impanuka duhura na wo. Iyo tuvuye hano tujya i Goma tuhagenda amasaha 9 kuko umuhengeri (inzira) wa Karongi ni wo mugufi”.
Iki cyambu gikoraho abakozi 103 barimo 80 bapakurura ibicuruzwa mu makamyo babishyira mu bwato bw’imizigo 15 bakora isuku na 8 bacunga umutekano.
