Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko cyafunze umudepite Muwanga Kivumbi, akaba ari visi perezida w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, National Unity Platform (NUP), ku mpamvu zo gukekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo byabaye nyuma y’amatora ya perezida yo ku wa 15 Mutarama, byahitanye nibura abantu barindwi.
Ishyaka NUP riyobowe n’umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine, uri mu bwihisho kuva mu cyumweru gishize. Bobi Wine, amazina ye yemewe n’amategeko akaba ari Robert Kyagulanyi, yavuze ko yagiye mu bwihisho nyuma y’igitero cya gisirikare cyagabwe ku nzu ye amasaha macye mbere y’uko Perezida Yoweri Museveni atangazwa nk’uwatsinze ayo matora.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X (Twitter), Polisi ya Uganda yemeje ifatwa rya Kivumbi, ivuga ko “azashyikirizwa urukiko mu gihe gikwiye.” Polisi yongeyeho ko ifatwa rye rifitanye isano n’“ibikorwa biherutse by’urugomo rushingiye kuri politiki.”
Gusa, impande zombi ntizivuga rumwe ku byabaye mu ijoro ryakurikiye amatora. Polisi ivuga ko hari ihangana ryabaye hagati y’inzego z’umutekano n’abashyigikiye Kivumbi, aho yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitwaje imihoro, bakavuga ko bateguwe na Kivumbi, bateye sitasiyo ya polisi ndetse na site y’itora.
Ku rundi ruhande, Muwanga Kivumbi we yahakanye ibyo aregwa, atangariza ikigo ntaramakuru Reuters ko abantu biciwe mu nzu ye, aho bari bateraniye bategereje kumenya ibyavuye mu matora kugira ngo bamenye niba agumana intebe ye mu Nteko Ishinga Amategeko. Kivumbi yavuze ko abantu 10 biciwe muri iyo nzu, ashimangira ko ibyabaye ari “ubwicanyi.”
Ibi bibaye mu gihe umwuka wa politiki muri Uganda ukomeje kuba mubi, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko amatora atabaye mu mucyo, mu gihe ubutegetsi bwo buvuga ko umutekano wagombaga kurindwa.
