Abapolisi n’abandi 47 bo mu nzego zishinzwe umutekano ku rwego rwa ba ofisiye bato mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, barangije amahugurwa ajyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane bari bamazemo amezi atanu, mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.
Aya mahugurwa yasojwe ku wa 16 Mutarama 2026.
Ni amahugurwa y’icyiciro cya 13 agenerwa ba ofisiye bato (Police Junior Command and Staff Course-PJCSC), yitabiriwe n’abo muri Polisi y’u Rwanda 36, abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS) batanu, abo mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) batanu n’umwe wo mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yagarutse ku byitezwe kuri aya mahugurwa afatwa nk’umusingi mu guteza imbere ubuyobozi n’ubunyamwuga kuri ba ofisiye bato.
Yavuze aya mahugurwa agamije gutegura no kuzamura urwego rw’ubuyobozi kuri ba ofisiye bato. Muri iki gihe ibibazo by’umutekano ku Isi birushaho kwiyongera bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Turizera ko ubumenyi n’ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa buzabafasha guhangana n’ibihungabanya umutekano byaba ibisanzwe n’ibyifashisha ikoranabuhanga.”
Yanavuze ko ubuyobozi budasobanurwa n’ipeti gusa ko bunagaragarira mu bunyangamugayo, kuzuza inshingano, kutabera no kugira ubushobozi bwo gufata ibyemezo birengera abaturage, kubahiriza amategeko no guharanira inyungu z’igihugu, abibutsa kuzakoresha kinyamwuga ububasha n’icyizere bagiriwe no kwirinda icyabyangiza ndetse anashimira, ubuyobozi, abarimu n’abandi bose bakorera mu ishuri rikuru rya Polisi, ku muhate n’ubunyamwuga bagaragaje bituma aya mahugurwa agenda neza.
Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji uyobora ishuri rikuru rya Polisi, we yavuze ko mu byibanzweho muri aya mahugurwa harimo uburyo bw’imikorere ya kinyamwuga n’imyitwarire mbonezamurimo byashimangiwe n’imyitozo-ngiro mu kurushaho kunoza ubufatanye no gukorera hamwe ndetse n’ingendoshuri zafashije abanyeshuri mu kwagura ubumenyi no kubuhuza n’imiterere y’akazi.
