BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

admin
Last updated: January 28, 2026 3:52 pm
admin
Share
SHARE

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bahangayikishijwe n’icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’ abaturage.

Ibi aba baturage babitangaje nyuma y’uko umugabo w’imyaka 23 arohamye muri icyo cyuzi ku wa mbere tariki 26 Mutarama 2026 mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko hari ingamba zafashwe zigamije gukumira ibyateza abaturage kurohama muri icyo cyuzi.

Umwe mu baheruka kurohama muri icyo cyuzi, ni uwitwa Rudashyikirwa Jimmy, wari utuye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Amakuru avuga ko uwo muturage yarohamye ubwo yari yagiye kuroba amafi we na bagenzi be babiri.

Abaturage bavuga ko uwo mugabo umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026

Abari hafi y’icyo cyuzi, bavuga ko uyu muturage mbere yo kurohama.

Umwe mu baturage yagize ati ” Byari Saa kumi n’ imwe manutse mvuye mu isoko, hariya hari abagore baravuga ngo umuntu arapfuye nimumutabare. Namanutse niruka nshaka guhita njyamo kubera ko nari nambaye bote, barambwira ngo ntabwo wajyamo uzambaye, nzikuramo njyamo, hari umuhungu wari wamufashe, umuhungu amurusha imbaraga undi aba aramurekuye.”

Umugore ws nyakwigendera, yagize ati” Yavuye mu kazi nanjye mvuye mu kazi, arambwira ngo teka vuba ngiye kuroba, ndamubwira ngo kuroba hehe? Arambwira ngo Rwikiniro, biba ngombwa ko abo bajyanye baza kumureba atari yarya. nkomeza kwivungurira ibigori nza kumva inkuru ngo umugabo wawe aguye mu mazi.”

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rwimbogo mu tugari turimo aka Rwikiniro n’aka Nyamatete, bemeza ko bahangayikishijwe n’icyo cyuzi kuko gikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage.

Umwe yagize ati” Ubwa mbere haguyemo umwana w’umusore aje koga nawe arapfa. Ubwa Kabiri haje undi duturanye nawe arapfa, ubwa Gatatu ni umwana muto nawe wa Rwikiniro wari uje kuvoma nawe yahezemo.”

Undi muturage yahoze ati ” Iyi damu yaratuyobeye kuko ikunze kwica abantu ariko cyane cyane iyo barimo koga niyo yaba abizi ageraho akagwamo.”

Undi nawe yagize ati” Ukurikije ukuntu yica abantu batandukanye haba harimo umudayimoni kubera ko abantu bamaze kugwamo ni benshi cyane mu buryo budasobanutse.”

Aba baturage babonyeho gusaba ubuyobozi gushyiraho ingamba nu rwego rwo gukumira icyatera abaturage kurohama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yatangaje ko ayo makuru bayazi ndetse ashimangira ko uwo mugabo yarohamye muro icyo cyuzi agapfa.

Yagize ati ” Byarabaye koko uwo muntu yari agiye kuroba mu buryo butemewe, nyuma y’ uko agezemo ubuhanga bwo kugenda muri ayo mazi yarabuze, bituma agwamo ahasiga ubuzima.”

Yakomeje agaragaza icyo ubuyobozi bugiye gukora kugira ngo abaturage badakomeza kurohama muri icyo cyuzi.

Yagize ati” Hari umushinga uri muri RAB, ushaka kugikora neza,, ukacyizitira kikagira ubuziranenge. Icyo twatangaho ikizere, bagiye kucyizitira ndetse ibikoresho byamaze no kuhagera. Natwe tukaba tugomba gukomeza ubukangurambaga tubwira abantu, ko ahantu hatari ibikorwaremezo nta muntu ugomba kuhishora mu bintu byamushimisha akanya gato bikaba byamwambura ubuzima, kandi tuzi ko ibyo bizashoboka dufatanyije n’abaturage.”

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Rwimbogo, buvuga ko icyo cyuzi kiri mu byacukuwe muri uwo Murenge kugira ngo bifashe abarozi bari muri ako gace kubona amazi yo gukoresha mu bworozi bwabo.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Ba Ofisiye 47 basoje amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma y’amagambo yibasira Abatutsi

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?