BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose-Yolande Makolo

Dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose-Yolande Makolo

admin
Last updated: December 4, 2025 9:07 am
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari icyizere ko masezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyira i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 azatanga umusaruro mu by’ubufatanye mu bukungu ariko ko icya ngombwa ari ukubanza kugira amahoro n’umutekano mu karere.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo NEWSMAX yo muri Amerika ku wa 3 Ukuboza 2025.

Akarere k’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo kamaze imyaka myinshi kayogojwe n’intambara ahanini ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga 250 ikorera mu mashyamba ya RDC, igateza umutekano muke mu bihugu birimo u Rwanda.

Makolo yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiga Bigari gituruka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka 31 ishize, ubu bakaba babarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo kongera gukora Jenoside mu Rwanda.

Ati “Icy oni ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.”

Mu myaka 31 ishize FDLR ifashijwe n’ingabo za FARDC yagiye igerageza kwinjira mu Rwanda binyuze mu bitero yagabye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru ariko inzego z’umutekano z’u Rwanda zikayihashya.Ingabo z’u Rwanda ziherutse gutangaza ko FDLR igizwe n’abarwanyi babarirwa hagati ya 7000 n’ibihumbi 10 bamwe bari mu ngabo za FARDC abandi bari mu mitwe itandukanye. Bahabwa intwaro n’ibindi bikoresho n’ingabo za RDC.

Makolo ati “Ubuyobozi bwa Trump bwinjiye muri iki kibazo mu buryo buboneye kuko mu buhuza bwabo baribanda ku mpamvu-muzi, ku bibazo nyakuri bibangamiye amahoro, kuri abo barwanyi bitwaje intwaro bari muri RDC kuko intambara iri muri RDC ntabwo iri mu Rwanda, ariko ni imbogamizi kuri twe.”

Yasobanuye ko amasezerano ashyirwaho umukono arebana n’imitwe yitwaje intwaro irwanira mu mashyamba ya RDC, impamvu za politiki zateje umutekano muke hagati y’ibihugu byombi, akanareba ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda, RDC, n’ibigo bya Amerika bishobora gushora imari mu karere.

Ati “Ni byiza ku bihugu bya Afurika kubona ishoramari rifatika ku mahirwe ari mu karere, nko mu bucukuzi, ibikorwaremezo, ingufu, ariko dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose.”

Ku wa 4 Ukuboza 2025, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi basinywa Amasezerano y’Amahoro yibanda ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na RDC, bikabera i Washington, ashimangira ayari yasinywe muri Kamena 2025.

Makolo yavuze ko kuva muri Kamena 2025 ba Minisitiri bashyira umukono ku masezerano y’amahoro hari byinshi byahindutse mu mibanire y’ibihugu byombi, ariko hari ibigikeneye gushyirwamo imbaraga.

Ati “Haracyariho ibikorwa byo kurenga ku gahenge mu mirwano bigikomeje, ibi bigomba guhagarara, Guverinoma ya RDC igomba gukora ibyo yiyemeje gukora byo kurandura uyu mutwe wakoze Jenoside mu Rwanda [FDLR], ni bwo tuzakuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizwe ku mupaka wacu.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro yakuriweho gukurikiranwa

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Kongera gutsindira Manda ya munani kwa Paul Biya byateje imvururu zahitanye ubuzima bw’abatari bake

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?