BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose-Yolande Makolo

Dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose-Yolande Makolo

admin
Last updated: December 4, 2025 9:07 am
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari icyizere ko masezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyira i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 azatanga umusaruro mu by’ubufatanye mu bukungu ariko ko icya ngombwa ari ukubanza kugira amahoro n’umutekano mu karere.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo NEWSMAX yo muri Amerika ku wa 3 Ukuboza 2025.

Akarere k’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo kamaze imyaka myinshi kayogojwe n’intambara ahanini ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga 250 ikorera mu mashyamba ya RDC, igateza umutekano muke mu bihugu birimo u Rwanda.

Makolo yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiga Bigari gituruka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka 31 ishize, ubu bakaba babarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo kongera gukora Jenoside mu Rwanda.

Ati “Icy oni ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.”

Mu myaka 31 ishize FDLR ifashijwe n’ingabo za FARDC yagiye igerageza kwinjira mu Rwanda binyuze mu bitero yagabye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru ariko inzego z’umutekano z’u Rwanda zikayihashya.Ingabo z’u Rwanda ziherutse gutangaza ko FDLR igizwe n’abarwanyi babarirwa hagati ya 7000 n’ibihumbi 10 bamwe bari mu ngabo za FARDC abandi bari mu mitwe itandukanye. Bahabwa intwaro n’ibindi bikoresho n’ingabo za RDC.

Makolo ati “Ubuyobozi bwa Trump bwinjiye muri iki kibazo mu buryo buboneye kuko mu buhuza bwabo baribanda ku mpamvu-muzi, ku bibazo nyakuri bibangamiye amahoro, kuri abo barwanyi bitwaje intwaro bari muri RDC kuko intambara iri muri RDC ntabwo iri mu Rwanda, ariko ni imbogamizi kuri twe.”

Yasobanuye ko amasezerano ashyirwaho umukono arebana n’imitwe yitwaje intwaro irwanira mu mashyamba ya RDC, impamvu za politiki zateje umutekano muke hagati y’ibihugu byombi, akanareba ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda, RDC, n’ibigo bya Amerika bishobora gushora imari mu karere.

Ati “Ni byiza ku bihugu bya Afurika kubona ishoramari rifatika ku mahirwe ari mu karere, nko mu bucukuzi, ibikorwaremezo, ingufu, ariko dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose.”

Ku wa 4 Ukuboza 2025, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi basinywa Amasezerano y’Amahoro yibanda ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na RDC, bikabera i Washington, ashimangira ayari yasinywe muri Kamena 2025.

Makolo yavuze ko kuva muri Kamena 2025 ba Minisitiri bashyira umukono ku masezerano y’amahoro hari byinshi byahindutse mu mibanire y’ibihugu byombi, ariko hari ibigikeneye gushyirwamo imbaraga.

Ati “Haracyariho ibikorwa byo kurenga ku gahenge mu mirwano bigikomeje, ibi bigomba guhagarara, Guverinoma ya RDC igomba gukora ibyo yiyemeje gukora byo kurandura uyu mutwe wakoze Jenoside mu Rwanda [FDLR], ni bwo tuzakuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizwe ku mupaka wacu.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

Etincelles FC yahagaritse Umutoza Masudi Djuma n’abungiriza be kubera umusaruro muke, ikipe…

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo…

Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Umuyobozi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igitero icyo ari…

Uganda: Gen. Muhoozi yavuze ko abashotora igihugu batuma kirwanirirwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko adatewe ubwoba n’abakomeje…

Ibyamamare Lewis Hamilton na Kim Kardashian baravugwa mu munyenga w’urukundo

Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton n’icyamamare Kim Kardashian,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Ba Ofisiye 47 basoje amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma y’amagambo yibasira Abatutsi

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?