Ku ruzuba rumena agahanga, uyu mwana w’imyaka 12 wiswe Dimitri, aryikinze mu kazu gaciriritse k’amabati mu gace kitwa Birere mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
“Ntashaka ko abandi bana bamuseka kubera umusatsi we w’amarende n’uruhu rwe rwerurutse”, niko nyina, Kamate Bibiche, yabwiye BBC mbere yuko umujyi wa Goma ufatwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu kwezi kwa mbere.
“Uyu mwana wiswe Dimitri n’umurusiya ariko ashobora kutazitaho ubuzima bujyanye n’inkomoko ye.”
Ni umwe mu bigize umurage usharira ingabo za ONU zo mu mutwe wa MONUSCO zizasiga inyuma.
Kuva izi ngabo zakoherezwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo muri 1999, zagiye zishinjwa ibirego bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bagore n’abana b’abakobwa.
Kamate yabanje gushidikanya mbere yo kuvana agasanduku kariho umukungugu gahishe munsi y’igitanda cye. Karimo ibintu bike yibukiraho Yuriy, umugabo avuga ko ari se wa Dimitri – ingofero ya gisirikare yambawe ndetse n’ifoto ishaje bombi bari kumwe.
Kamate yahuye na Yuriy, nijoro yasohotse maze ngo ahita amukundira ugutuza kwe. Bombi bamaranye amezi atatu.
Kamate agira ati: “Ntiyari ameze nk’abandi bagabo. Yarankundaga kandi akamfata neza. Ni amezi atatu meza cyane nabayeho neza.”
Yuriy, kimwe n’abandi basirikare benshi ba ONU, yabanaga neza cyane n’abaturage baho ariko agahishura bike ku byerekeye ubuzima bwe bwite.
Kamate agira ati: “Yari umusirikare wa ONU ushinzwe kubungabunga amahoro.”
Yongeraho ati: “Yari azi ko ntwite kandi ansezeranya ko azatwitaho (n’umwana). Ariko mu nyuma yaje kunyerera arabura, nkaho ntacyo twari tumubwiye.”
Avuga ko nta buryo afite bwo kugera ku mukunzi we w’umurusiya, kubera ko nimero ya terefone yakoreshaga itagikora.
Nubwo Kamate yinjiye muri uwo mubano ku bushake bwe, hakurikijwe umwanzuro wa ONU wemejwe n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye muri 2005, uwo mubano ufatwa nko kugira umuntu igikoresho.
Uyu mwanzuro werekana ubusumbane bw’imbaraga hagati y’abakozi ba Loni n’abaturage batishoboye, ibyo bikaba bishobora gutuma imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’ihohotera, kabone niyo byaba byumvikanyweho.
Uyu mwanzuro kandi usaba ibihugu bigize uyu muryango guha ubutabera abahohotewe mu kubiryoza abakoze ibyaha iyo bamaze koherezwa mu bihugu byabo.
BBC ibajije MONUSCO aho umukunzi wa Kamate yaba aherereye, umuvugizi wayo Ndeye Lo yayibwiye ko nta basirikare ubu bari ku biro bikuru byayo usibye abapolisi bake n’abakozi basanzwe.
Yongeyeho ko MONUSCO idashobora kwemerera uwo ariwe wese kwinjira mu bubiko bw’amakuru ajyanye n’abasirikare b’abarusiya bakoreye ONU muri 2012 kubera impamvu zo mu rwego rw’amategeko.
BBC yagerageje gushakisha Yuriy, ikoresheje n’imbuga nkoranyambaga zo mu kirusiya, ariko ntabwo yabashije kumubona.