Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yarimo abantu umunani, yakoreye impanuka ku kibuga mpuzamahanga cy’indege Aden Adde gihereye mu Mujyi wa Mogadishu muri Somalia.
Umuyobozi w’Urwego rwa Somalia rushinzwe indege za gisivili, Ahmed Maalim, yasobanuye ko iyi kajugujugu yaguye mu gice cyahariwe indege za gisirikare, yavaga mu ntara ya Lower Shabelle.
Iyi ntara ikoreramo abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.
Ibinyamakuru byo muri Somalia byatangaje ko umwotsi mwinshi wazamutse ahaguye iyi ndege, ariko ngo abashinzwe ubutabazi bagobotse, bayizimya itarakongoka.
Umwe mu bakorera kuri iki kibuga cy’indege, Farah Abdulle, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati “Twumvise ikintu giturika, tubona umwotsi n’umuriro kuri kajugujugu. Umwotsi wari wahishe kajugujugu.”
Ntabwo icyateye iyi mpanuka kiramenyekana, ntibinazwi niba hari abapfuye cyangwa abayikomerekeyemo. Ahmed yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane amakuru y’ingenzi akenewe.