BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

sam
Last updated: July 1, 2025 10:06 am
sam
Share
SHARE

Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye dosiye ya Ingabire Victoire Umuhoza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ingabire washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali.

Urukiko Rukuru rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Ingabire akekwaho kuba mu mugambi w’abantu icyenda barimo umunyamakuru Nsengimana Theoneste, bashinjwa kwitabira amahugurwa yo gukuraho ubutegetsi.

Ingabire yemeye ko umunani muri aba bantu, havuyemo umunyamakuru Nsengimana, bahoze ari abayoboke ba DALFA-Umurinzi, ariko ko iri shyaka atari ryo ryateguye aya mahugurwa, kandi ngo we ubwe ntiyari ayazi.

Ubushinjacyaha Bukuru ku wa 30 Kamena bwatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabushikirije dosiye ya Ingabire ku wa 24 Kamena nyuma yo kumukoraho iperereza.

Bwasobanuye ko nyuma yo gusuzuma dosiye ya Ingabire, bwafashe icyemezo cyo kuyiregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Buti “Nyuma yo kuyisuzuma, Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa ry’agateganyo.”

Ubushinjacyaha Bukuru bwasobanuye ko ibyaha Ingabire akurikiranyweho birimo ibihungabanya umudendezo w’igihugu.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

RIB yataye muri yombi abantu bagurishaga ubutaka butari ubwabo

3 Min Read
Ubutabera

Kinshasa:  Constant Mutamba agiye kongera kwitaba urukiko

1 Min Read
Ubutabera

DRC: Abasirikare 45 bakurikiranyweho ibyaha birimo no gusambanya abana

1 Min Read
Ubutabera

RIB yemeje ko yafunze Ingabire Victoie

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?