Urukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 9 Nyakanga 2025 ruzatangira kuburanisha Constant Mutamba Tungunga wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera.
Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko urukiko rwamaze kwandikira Mutamba, rumumenyesha ko agomba kwitabira iburanisha rye uwo munsi.
Mutamba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zateganyijwe mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Icyemezo cy’urukiko cyo kuburanisha Mutamba gishingira ku kirego cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko imuhaye uburenganzira bwo gukomeza kumukurikirana.
Ubwo Mutamba yageraga imbere ya Komisiyo y’Inteko yari ishinzwe gukurikirana dosiye ye, yemeye ko miliyoni 19 z’Amadolari zabuze, asobanura ko zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa.
Icyo gihe yasabye imbabazi, agaragaza ariko ko abarimo Umushinjacyaha Mvonde na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, bamugendaho bamuziza amavugurura yatangiye kuzana mu rwego rw’ubutabera.