BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Kinshasa:  Constant Mutamba agiye kongera kwitaba urukiko

Kinshasa:  Constant Mutamba agiye kongera kwitaba urukiko

sam
Last updated: June 30, 2025 10:20 am
sam
Share
SHARE

Urukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 9 Nyakanga 2025 ruzatangira kuburanisha Constant Mutamba Tungunga wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera.

Amakuru aturuka i Kinshasa avuga ko urukiko rwamaze kwandikira Mutamba, rumumenyesha ko agomba kwitabira iburanisha rye uwo munsi.

Mutamba akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari zateganyijwe mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Icyemezo cy’urukiko cyo kuburanisha Mutamba gishingira ku kirego cyatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Firmin Mvonde, nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko imuhaye uburenganzira bwo gukomeza kumukurikirana.

Ubwo Mutamba yageraga imbere ya Komisiyo y’Inteko yari ishinzwe gukurikirana dosiye ye, yemeye ko miliyoni 19 z’Amadolari zabuze, asobanura ko zayoberejwe kuri konti y’ikigo cya baringa.

Icyo gihe yasabye imbabazi, agaragaza ariko ko abarimo Umushinjacyaha Mvonde na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, bamugendaho bamuziza amavugurura yatangiye kuzana mu rwego rw’ubutabera.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

1 Min Read
Ubutabera

RIB yataye muri yombi abantu bagurishaga ubutaka butari ubwabo

3 Min Read
Ubutabera

DRC: Abasirikare 45 bakurikiranyweho ibyaha birimo no gusambanya abana

1 Min Read
Ubutabera

RIB yemeje ko yafunze Ingabire Victoie

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?