Abanyeshuri bagera kuri 220.840 bo mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu, bazatangira gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2024/2025. Ibizamini bizatangira tariki 30 Kamena 2025.
Ni ibikubiye mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), rigenewe abanyamakuru.
NESA igaragaza ko abagera ku 120.635 ari abakobwa, naho abahungu ni 100.205 mu gihe abagera kuri 642 ari abanyeshuri bafite ubumuga, by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona bakazahabwa ikizamini kiri mu nyandiko izwi nka ‘Braille-ready’.
Mu bufasha bazahabwa kandi harimo impapuro zanditse mu nyuguti nini, ibyuma byihariye bifasha mu kwandika, abandikira abafite ubumuga bwo kutandika, n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini. Ibi byose bigamije gutuma abana bafite ubumuga bakora ibizamini ku buryo buboroheye kandi buboneye.
Nuri iritangazo NESA yatangaje ko ibizamini bizatangizwa ku mugaragaro ku wa Mbere.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ni we uzayatangiza ku mugaragaro ku kigo cy’amashuri Groupe Scolaire Institut Filipo Simaldone giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Uwo munsi nyine, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga mu burezi, Claudette Irere, azaba ari ku ishuri rya EP Saint Ignace mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba.
Abandi bayobozi bakuru b’inzego zifitanye isano n’uburezi bazatangiriza ibizamini ku bindi bigo by’ibizamini hirya no hino mu gihugu.
Ibizamini bya Leta ku rwego rw’igihugu bigamije gupima ubumenyi abana barangije Icyiciro rusange cy’Amashuri Abanza (Primari), no kubayobora mu itangwa ry’imyanya mu mashuri yisumbuye y’ibanze.
Amasomo azakorwamo ibizamini ni atanu: Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Siyansi n’Ikoranabuhanga ry’ibanze, ndetse n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage n’Amadini.