Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa perezida Museveni , Gen Muhoozi Kainerugaba yifurije Abanyarwanda ibiruhuko byiza by’iminsi y’ubwigenge bagiye kwinjiramo mu cyumweru gitaha .
Mu butumwa bw’Ikinyarwanda kiyunguruye yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X Gen Muhoozi yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko bagiye kujyamo, bazajya muri Uganda gusura abavandimwe babo b’Abanya-Uganda, bakagenda bisanga nk’abajya iwabo.
Yagize ati “Nshuti bavandimwe b’Abanyarwanda, Mugihe mwegereje iminsi mikuru ijyane no kwibohora n’ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n’umitima wanjye wose; muze mudusure hano mu Bugande”.
Yakomeje agira ati “ Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishime n’abavandimwe, musure inshuti n’imiryango, mwidagadure mu gihugu cyanyu, muhagurukane n’umunezero n’akanyamuneza. Uganda ni iyanyu, Murisanga iwanyu. Mbifurije ibiruhuko byiza. Imana ibarinde”.
U Rwanda na Uganda bifitanye umubano mwiza kuva aho ibihugu byombi byakongeye gufungura imipaka abaturage bakongera kugendererana .
Mu 2022, umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y’uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiye agirirra mu Rwanda.
General Muhoozi ukunze kugaragaza ko u Rwanda ari mu rugo hakabiri, yatangaje kenshi ko Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My Uncle’ [Data wacu] ari umwe mu b’ingenzi afatiraho icyitegererezo.
Muri Mata 2023 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko, yayizihirije mu Rwanda, anakirwa n’Umuryango wa Perezida Kagame mu kwizihiza ibi birori.