BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Ngororero:Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

Ngororero:Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

sam
Last updated: June 23, 2025 1:39 pm
sam
Share
SHARE

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari irimo abantu 18, yakoreye impanuka mu Murenge wa Hindiro mu Karere Ngororero, abarimo bose barakomereka bajyanwa kwa muganga, ariko umwe ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Runyinya mu Murenge wa Hindirimo, kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena ubwo iyi modoka yerecyezaga mu isantere ya Ngororero iturutse mu ya Kabaya.

Iyi modoka yarimo abagenzi 18 bose bakomeretse ndetse n’umushoferi wari uyitwaye, bahita bajyanwa mu Bitaro bya Kabaya, ariko amakuru yamenyekanye nyuma, ni uko umugore wari muri aba bagenzi yahise yitaba Imana.

Musabyimana Japhet uyobora Umurenge wa Hindiro, yari yabwiye ikinyamakuru cyitwa Kigali Today ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, ko nta muntu wahise ahasiga ubuzima, icyakora ko harimo bamwe bakomeretse cyane.

Yagize ati “Hari abarimo kwitabwaho ku Bitaro bya Kabaya, hari n’abagiye koherezwa mu bitaro i Kigali. Turakeka ko haba hari uwamaze gupfa, hari n’aboherejwe ku bitaro bya Ruhengeri.”

Uyu muyobozi avuga ko aha habereye iyi mpanuka, zikunze kubabera ndetse ko mu mezi atandatu gusa hamaze kubera izigera muri enye zirimo iyakozwe n’imodoka yari itwaye abagororwa iberecyeje mu Bitaro bya Kabgayi.

Avuga ko impamvu y’izi mpanuka zibera aha hantu, ari imiterere yahoo, kuko “iyo ugiye kuhagera hateye neza abashoferi bakiruka, bakagera muri iryo koni rikabatungura bakarenga umuhanda. Imiterere y’umuhanda no kwirara kw’abashoferi ni byo nyirabayazana w’izo mpanuka.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RDF yakoze impinduka ku birango by’impuzankano zayo

1 Min Read
Mu Rwanda

Dr Gasore yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibikomoka kuri petoroli

2 Min Read
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi yafashe abakekwaho kwiba amatungo babanje kuyaha imiti ayica

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri barenga 220 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza mu mashuri abanza

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?