BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Jul 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Nyarugenge: Abagabo 10 batawe muri yombi bakekwaho ubujura

Nyarugenge: Abagabo 10 batawe muri yombi bakekwaho ubujura

sam
Last updated: June 23, 2025 9:37 am
sam
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho ubujura, aho bajyaga bategera abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakomeretsa.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yavuze ko abakekwaho ubujura bafatiwe mu Mirenge ya Gitega na Mageragere ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano.

Yagize ati: “Mu murenge wa Gitega mu Kagali ka Kora mu Mudugudu wa Rugari mu ijoro ryakeye ahagana Saa Saba z’ijoro Polisi yahafatiye abasore 4, nyuma y’aho bateze abantu 3 barimo umunyesheri wari uvuye kwiga babambura ibyo bari bafite, babiri muri bo barakomereka ubu bakaba bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUK.”

Yabwiye Imvaho Nshya ko aba basore bafashwe biyemerera ko bategaga abantu bakabambura, aho bamwe batega abantu ibyuma abandi bagasigara bacunga ko hari abantu baza gutabara, bakabatera amabuye.

Akomeza agira ati: “Mu bindi bikorwa bakoze ni uko barwanije inzego z’umutekano kugeza n’aho batera amabuye imodoka y’umutekano bakayimena ibirahure, hafashwe 4 ariko hari abandi 2 bakoranaga bari gushakishwa.”

Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyarugenge, ngo bakorerwe dossier bashyikirizwe ubugenzacyaha RIB.

Mu murenge wa Magerage mu Kagali ka Nyarufunzo mu Mudugudu wa Nyurufunzo naho hari hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, agira ati: “Mu ijoro ryacyeye haraye hafatiwe abajura 6 batoboraga inzu bakiba ibikoresho byo munzu, bakanatega abantu bakabambura ibyo bafite. Aba nabo bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Mageragere.”

Polisi y’Umujyi wa Kigali ikomeza igira iti: “Abajura birema agatsiko ko kwiba kugeza n’aho batega abantu bakanabakomeretsa ntabwo baba bakiri abajura gusa ahubwo baba bahindutse abagizi ba nabi, Polisi y’u Rwanda ntabwo izihanganira abakora ibi bikorwa, baragirwa inama yo kuva muri ibyo bikorwa bagashaka ibindi bakora.”

Ku rundi ruhande, Polisi yibutsa abaturage gutanga amakuru ku bo baziho gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kugira ngo bafatwe bahanwe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure wibasiye abaturage muri Leta ya Texas…

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge bise 'Boost' kivangavanzemo ibinyabutabire nka Cocaine n’ibindi. Iyi…

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku…

Perezida Kagame yashimye umuhate wa Trump ku kibzo cya RDC ugereranije n’abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze…

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

Perezida Paul Kagame yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro aherutse gushyirwaho…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RDF yakoze impinduka ku birango by’impuzankano zayo

1 Min Read
Mu Rwanda

Dr Gasore yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibikomoka kuri petoroli

2 Min Read
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi yafashe abakekwaho kwiba amatungo babanje kuyaha imiti ayica

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri barenga 220 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza mu mashuri abanza

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?