Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Ni icyemezo uru rwego rwafashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo Urukiko Rukuru rwategetse Victoire Ingabire kwitaba akabazwa mu rubanza rw’abantu icyenda barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana n’uwitwa Sylavain Sibomana bavuga ko yari abayoboye, bafunze kuva mu 2021.
Ku wa Kane Victoire Ingabire yabwiye urukiko ko benshi mu baregwa gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje intambara abazi ariko ko we, cyangwa ishyaka rye DALFA-Umurinzi, atigeze ategura amahugurwa yo gukora icyo gikorwa bashinjwa.
Urukiko rwavuze ko amakuru Ingabire yatanze adahagije, rutegeka ko akorwaho iperereza kuko rubona hari ibimenyetso bimushinja
RIB, yatangaje ko yatangije iperereza kuri Ingabire Umuhoza Victoire mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru.
Kuri ubu Ingabire afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.