BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Jul 29, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umwanditsi w’Umunya-Kenya,Prof Ngũgĩ wa Thiong’o, yitabye Imana , ku myaka 87.

Umwanditsi w’Umunya-Kenya,Prof Ngũgĩ wa Thiong’o, yitabye Imana , ku myaka 87.

sam
Last updated: May 29, 2025 8:38 am
sam
Share
SHARE

Umwanditsi w’Umunyakenya wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga, Prof Ngũgĩ wa Thiong’o, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025, afite imyaka 87.

Ni amakuru yatangajwe n’umukobwa we, Wanjiku Wa Ngugi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, avuga ko andi makuru atangazwa neza n’umuvugizi w’umuryango wabo, Nducu Wa Ngugi.

Yagize ati “Tubabajwe cyane no kubabikira urupfu rwa data, Ngũgĩ wa Thiong’o, kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, tariki 28 Gicurasi 2025. Yabayeho ubuzima bwuzuye, yarwanye intambara nziza. Nk’uko cyari icyifuzo cye cya nyuma, reka twizihize ubuzima bwe n’ibyo yakoze. Mu byishimo n’agahinda. Dutewe ishema!”

Ngũgĩ wa Thiong’o yamamaye  kubera kwandika ibitabo byiganjemo ibyamaganaga ubukoloni ku mugabane wa Afurika.

Ngũgĩ, yavutse ku wa 5 Mutarama 1938 mu gace ka Kamiriithu mu Ntara ya Kiambu muri Kenya, yabaye ikirangirire binyuze mu bitabo bye byagiye bisohoka kuva mu myaka ya 1960.

Yize muri Kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda, mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Mu 1964, yasohoye igitabo cye cya mbere yise “Weep Not, Child”, cyabaye igitabo cya mbere cyanditswe n’Umuntu wo muri Afurika y’Iburasirazuba mu Cyongereza kikajya ahabona. Icyo gitabo, kimwe n’ibindi nka “The River Between (1965)”, “A Grain of Wheat (1967)” na “Petals of Blood (1977)”, byatumye agira izina rikomeye mu banditsi ba Afurika baharanira impinduka.

Mu 1977, yanditse igitabo kirimo umukino cya “Ngaahika Ndeenda” (I Will Marry When I Want) gifatanyije na Ngũgĩ wa Mirii, cyavugaga ku burenganzira bwa rubanda n’akarengane. Icyo gitabo cyatumye afungwa umwaka wose nta rubanza, aho yari mu buroko ni ho yandikiye icyo yise “Devil on the Cross”.

Icyo gihe ni na bwo yafashe umwanzuro wo gusezera burundu ku kwandika mu Cyongereza, atangira kwandika mu rurimi rw’Iki-Kikuyu, nk’uburyo bwo guharanira ubusugire bw’umuco n’indangagaciro z’Abanyafurika.

Ngũgĩ yabayeho mu buhungiro mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje kwigisha muri za kaminuza zitandukanye nka Yale na University of California, Irvine.

Yanditse ibitabo byinshi by’ubusesenguzi birimo “Decolonising the Mind (1986)”, agira uruhare rukomeye mu gushishikariza abanyafurika gutekereza ku bwigenge bwabo mu buryo burambye.

Nubwo agiye ataratsindira igihembo cya Nobel mu buvanganzo, yari amaze igihe kirekire ari ku rutonde rw’abahabwa amahirwe yo kucyegukana, ndetse akaba amaze kubona ibihembo mpuzamahanga birenze kimwe kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuvanganzo bw’Afurika.

Ngugi yari acyandika kandi atanga ibiganiro mpuzamahanga, ndetse yafatwaga nk’umwe mu banditsi bafite ijwi rikomeye mu guharanira Afurika yisanzuye, yihesha agaciro binyuze mu ndimi zayo, umuco wayo n’amateka yayo.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

Leta y’u Bushinwa igiye kujya iha ababyeyi 500 $ ku mwana mu rwego rwo kuzamura imbyaro

Ababyeyi mu Bushinwa bagiye kujya bahabwa 3,600 yuan (ni 500$ cyangwa arenga…

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko itigeze ihagarika amatora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira…

RDF yashimiye abasirikare batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bageze ku myaka y’ikiruhuko…

Inyeshyamba za AFC / M23 zikomeje kwigarurira aduce muri teritwari ya Masisi, mu majyaruguru ya Kivu.

Abarwanyi b'umutwe wa M23 bigaruriye uduce dukomeye twa Ngululu na Ndete, muri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?