BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Intambara iri mu burasirazuba bwa DRC ikomeje gukoma mu nkokora uburezi bwaho

Intambara iri mu burasirazuba bwa DRC ikomeje gukoma mu nkokora uburezi bwaho

sam
Last updated: September 5, 2025 11:02 am
sam
Share
SHARE

Ubutegetsi bw’i Kinshasa muri Repibulika iharanira demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo gukuraho gahunda yo kwigira ubuntu mu bice byabohowe na M23 .

Icyokora iki cyemezo ntikivugwaho rumwe n’abagize guverinoma y’ubutegetsi buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango aherutse gutangaza ko mu bice bigenzurwa na M23 byamaze gukurwa kuri gahunda ya leta y’uko abannyeshyuri bo mu mashuri abanza bigira ubuntu .

Kuva iki cyemezo leta ya Kinshasa yagifata AFC /M23 yafashe umwanzuro wo gushyiraho amafaranga y’ishuri mu bice igenzura

Umuvugizi wa guverinoma ya Kinshasa Patrick Muyaya avuga AFC/M23 badafite ububasha n’ubushobozi bwo gushyiraho amafaranga y’ishuri mu bice babohoye k’uko bwaba binyuranyije n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Minisitiri w’uburezi muri DRC Raïssa Malu avuguruza iki cyemezo avuga ko kwambura abana bari mu bice byigaruriwe na AFC/M23 byaba ari ugusubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa.

Yagize ati “Turi mu itangira ry’amashuri, ndagira ngo mvuge ko bibabaje kuba abana bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batigira ubuntu. Ibyo bishobora kugira ingaruka ku burezi bw’igihugu, umunsi hazaba hageze amahoro n’ubutegetsi bwa leta, Guverinoma izabyitaho.”

Yakomeje agira ati “Kwigira ubuntu ni nk’itegeko, byanditse mu Itegeko Nshinga. Ndagira ngo mbishimangire ko tutasubira inyuma, turemeza ko uburezi bw’ibanze ari ubuntu mu gihugu hose. Leta nk’uko yabigenzaga izakomeza guhemba abarimu, izakomeza gutanga amafaranga afasha amashuri gukora.”

AFC/M23 bamaganye kure iki cyemezo cya Leta ya Kinshasa bavuga ko gitandukanye n’ibyo itegeko nshiga rivuga byemerera umwana wese kwigira Ubuntu.

Iri huriro rigaragaza ko kwigira Ubuntu kwa abana b’Abakongomani atari impuhwe za leta ahubwo ko aya mafaranga ari ayo UNESCO igenera gahunda y’uburezi bw’ibanze agera kuri miliyoni 900 z’Amadolari kugira ngo abana bigire Ubuntu.

AFC/M23 igaragaza ko iki cyemezo cyaba kigaragaza ivangura abana bari mi bice babohoye bakorera na leta.

Bavuga ko mu bice bigaruriye abakozi ba leta barimo abarimu bakuwe ku mishara bagenerwa na leta byanatumye ubuzima bwabo buhinduka bubi ndetse bakomeje gusaba leta ko yakongera ikabibuka nk’abakozi bayo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?