Raporo yashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Sudan, mu minsi itatu gusa wishe abasivili barenga 6000 mu minsi itatu.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Sudan, mu minsi itatu gusa wishe abasivili barenga 6000 mu minsi itatu.
Umuryango w’Abibumbye (UN), ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, nibwo washyizwe ahagarara raporo ivuga ko umwaka ushize, umutwe urwanya Leta ya Sudan, RFS, ubwo wagabaga ibitero mu mujyi wa El – Fasher mu Ukwakira 2025 mu minsi itatu gusa, hapfuye abasivili barenga 6000, nkuko bitangazwa na BBC.
Umwe mu batangabuhamya avuga mu mwaka ushize mu Ukwakira 2025, yabonye imbaga y’abarenga 1000 yari yihishe mu nyubako za kaminuza iri mu mujyi wa El – fasher, maze abo bari bahahungiye bicwa urupfu rw’agashyinyaguro.
Muri iyi raporo igaragaza ibyaha byibasiye ikiremwamuntu, hanavugwamo ibyaha byakozwe na RSF yakoreye abasivili mu mujyi wa El _Fasher birimo kwica abaturage mu buryo bw’iyicarubozo, gushimuta abasivili no kubakorera ihohotera rishjngiye ku gitsina.
Muri Raporo ya UN ivuga ko abagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye abasivili bari bahungiye mu bitaro no mu nkambi bakwiye kubikurikiranwaho nk’ibyaha by’intambara.
Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Sudan, RSF, ntacyo uravuga ku byaha ushinjwa ndetse ntabwo ari ubwa mbere uyu mutwe uvuzweho ibikorwa nk’ibyo ariko ukaruma gihwa.
