BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umuramyi Gisèle Precious yapfuye bitunguranye

Umuramyi Gisèle Precious yapfuye bitunguranye

admin
Last updated: September 15, 2022 9:32 pm
admin
Share
SHARE

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious ufite izina mu muziki uhimbaza Imana yitabye Imana ku myaka 27 azize urupfu rutunguranye nk’uko UMUSEKE wabitangarijwe n’inshuti ya hafi.

Gisèle Precious yapfuye bitunguranye

Uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana,aho abarizwa mu itorero rya ADEPR.

Issa Noel Karinijabo umaze imyaka myinshi mu gisata cy’itangazamakuru ry’Iyobokamana(Gospel ), akaba n’inshuti ya hafi ye, yabwiye UMUSEKE ko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Yagize ati“Yatubabaje cyane, yapfuye mu kanya gashize nko mu minota murongo itanu( tuvugana hari saa 20h00).

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko tariki 28 Kanama uyu mwaka yari yabyaye umwana, bityo amaze igihe gito avuye mu bitaro.

Amakuru avuga ko bikekwa ko yaba yaguye mu bwogero iwe mu mu rugo akaza kugira impanuka , akitaba Imana.

Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017.Asengera muri ADEPR Gatenga.

Uyu muhanzikazi yari azwi cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza imana zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Asize Umugabo we baherukaga gukora ubukwe n’umwana.

Gisele Precious yavukiye mu Mujyi wa Kigali, yari umwana wa Gatanu mu muryango w’abana barindwi babyawe na Pasitoro Nsabimana Philip na Nyiranzanira Florentine.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ayisumbuye ayakomereza ku ishuri rya Nyamata Technical Secondary School, aho yize Computer Electronic.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Twagirayezu Jean baptiste says:
    September 15, 2022 at 11:17 pm

    Yoooo?
    Imana imwakire

    Reply
  • Wihogora says:
    September 16, 2022 at 7:10 am

    Buriya erega umubyeyi wabyaye ndetse n’uruhinja umuntu abizera nyuma y’ukwezi n’igice! Ubundi mbere y’icyo gihe baba bakiri muri danger. Wasana yishwe n’inkurikizi zo kubyara( maternal death)

    Reply
    • bwahika says:
      September 16, 2022 at 11:57 am

      Ubwogero (douche) buhitana abantu benshi.Twihanganishije umugabo we.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

      Reply
  • Wihogora says:
    September 16, 2022 at 7:12 am

    Gusa birababaje. Babyeyi, nyuma y’ukwezi n’igice mubyaye mujye musubira kwisuzumisha n’impinja zanyu. Imana yakire Gisèle!

    Reply
  • Mukandayisenga Françoise says:
    September 16, 2022 at 7:58 pm

    Yooo!!! Apfuye akiri muto pe! Nihanganishije umuryango we cyane cyane umutware we n’ urwo ruhinja. Bihangane Kandi bakomere. Imana imwakire mubayo.

    Reply

Leave a Reply to Twagirayezu Jean baptiste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Imyidagaduro

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?