BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Feb 5, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana, hakekwa kuraswa

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana, hakekwa kuraswa

admin
Last updated: February 4, 2026 12:09 pm
admin
Share
SHARE

Umuhungu wa Muammar Gaddafi wayoboye Libya imyaka 42 kugeza mu 2011, Saif al-Islam Gaddafi, yiciwe muri iki gihugu cy’Abarabu.

Al Jazeera yatangaje ko Saif al-Islam Gaddafi, yishwe ku wa 3 Gashyantare 2026. Yaguye mu Mujyi wa Zintan uherereye mu burengerazuba bwa Libya, aho yari amaze imyaka hafi 10 aba.

Urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 53 rwemejwe na Abdullah Othman, usanzwe ari umwe mu bajyanama be mu bya politiki.

Icyishe uyu mugabo ntikiramenyekana nubwo bikekwa ko ashobora kuba yarashwe.

Khaled al-Mishri wigeze kuyobora Inama Nkuru y’Igihugu, urwego rwashyizweho nyuma y’impinduramatwara yo mu 2011 yasize Muammar Gaddafi yishwe, yasabye ko hakorwa iperereza ritomoye ku cyishe uyu mugabo.

Saif al-Islam Gaddafi nta mwanya yigeze agira mu buyobozi bwa Libya, icyakora bivugwa ko ku ngoma ya se yari nimero ya kabiri mu bafataga ibyemezo muri Libya kuva mu 2000 kugeza mu 2011 ubwo se yicwaga.

Saif al-Islam Gaddafi yigeze gutabwa muri yombi afungirwa mu Mujyi wa Zintan mu 2011 ubwo yageragezaga guhunga nyuma y’uko abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa se bafataga Umujyi wa Tripoli.

Nyuma yaje kurekurwa ku mbabazi mu 2017.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abashinja u Rwanda kuvugurura imyitwarire yarwo…

Taiwan yabaye ikibazo gikomeye mu biganiro bya Xi na Trump

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Leta…

Ghana na Zambia bakuyeho visa ku baturage b’ibyo bihugu

Ghana na Zambia basinye amasezerano yo gukuraho visa ku baturage b’ibyo bihugu,…

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

Bruce Melodie afite icyerekezo cyo guhuza abanyatanzania n'abanyarwanda akoresheje umuziki. Umuhanzi Bruce…

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino Gasogi United yakinnye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda: Gen. Muhoozi yavuze ko abashotora igihugu batuma kirwanirirwa

1 Min Read
Mu mahanga

Ingabo za Nigeria zishe umuyobozi wa Boko Haram

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Muhoozi yasabye Amerika imbabazi nyuma yo kuyishinja gushyigikira Bobi Wine

2 Min Read
Mu mahanga

FARDC yagabye ibitero by’indege ku birindiro bya AFC/M23 muri Walikale

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?